Urujijo ku mibereho ya Producer Junior MultiSystem nyuma yo kunanuka bikabije
Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem umwe mubakomeye mubakora indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda aribazwaho byinshi nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yarananutse cyane ibintu byatumye hibazwa byinshi ku cyabaye kuri uyu mugabo wakozei indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga za Junior Multisystem nko kuri Instagram, hagaragara amafoto uyu mugabo yasangije abakunzi be aberaka uko angana ubu, akaba ari nayo yateye ubwoba benshi bibaza ko yaba afite uburwayi bukomeye.
Junior Multisystem wigeze kuvuga ko afite ibiro bibarirwa mu ijana, ubu umurebye ku jisho cyangwa ku mafoto byagutera ubwoba ari nayo mpamvu gutakaza ibiro kwe bitavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.
Hagati aho uyu munyamuziki mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya inyarwanda nawe ahamya ko kunanuka bitari guterwa n’uburwayi nk’uko abenshi bari babiketse.
Mu magambo ye yagize ati”Hoya ntabwo ari ukurwara ni siporo, hari ibyo kwa muganga bambwiye kuko babonaga umubyibuho wanjye ukabije bansaba ko byaba ngombwa ko nagabanuka kugira ngo ntazicwa wenda n’umutima cyangwa stroke n’ibiki kubera n’iyo agisida nari narakoze”.
Uyu mugabo avuga ko ” siporo nkora n’iki nkora hari uburyo ngerageza kujera umubiri wanjye ku buryo ntabyibuha, hari ibyo nanigomwe nk’iyo migati ya mu gitondo niyo mpamvu abantu babonye ngana kuriya bikabatangaza”.
Kubijyanye n’ibiro amaze gutakaza maze asubiza agira ati”Kuva natangira gukora za siporo sinari najya wenda kuvuga ngo ndajya kwipimisha gusa ngereranije wenda mbona naragabanutseho nka 30 ukuntu!”.
Twabibutsa ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 yakoze impanuka ikomeye i Remera kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali nyuma yaho ku wa 03 Mata 2019 ni bwo abaganga bafashe umwanzuro udasubirwaho wo guca akaboko k’ibumoso ka Junior.