AmakuruImyidagaduro

Urujijo ku bakurikira Kanye West wongeye gukuraho imbuga nkoranyambaga ze

Umuhanzi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika, Kanye West, nyumo yo guhindura izina akitwe ‘Ye’ yahisemo gusiba burundu imbuga nkoranyambaga yakoreshaga nka Instagram ndetse na Twitter yakurikirwagaho n’abarenga miliyoni 27.

Kanye West wabaye icyamamare ku Isi ndetse akaba yakundaga gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye na Politike yifashishije Twitter, ntiyavuze icyamuteye gukuraho burundu Instagram na Twitter bye, n’ubwo bimeze gutyo ariko abafana be ndetse n’abamukurikiraga  kuri izi mbuga bagaragaje ko babaye cyane.

Biravugwa ko Ye yasibye izi konti ze zo kumbuga nkoranyambaga kubera impamvu za Politike.

Uyu munyamuziki ni umwe mu bakunze kuvugisha abantu kubera amagambo akunze gutangaza atuma bamwe bibaza ibye cyanye ko ari umwe mu baraperi bumvikana na Donald Trump cyane,  ibintu bihabanye n’abandi baraperi bo muri Amerika batemera uyu mukuru w’igihugu cyabo.

Si ubwa mbere abikoze kuko yigeze gufunga urukuta rwe rwa Twitter igihe kingana  n’umwaka wose, nyuma aza kongera kurugarukaho, ndetse no mu 2017 na bwo yasibye urukuta rwe rwa Instagram yari yongeye kugaruka mu minsi ishize.

Mu gihe uri gushaka Twitter ye mu ishakiro rya Google bakakubwira ko urwo rubuga rwa Ye rutakiriho, abamukurikiraga kuri uru rubuga na bo bari kwandikaho bagira bati :”Nzagaruka ari uko Kanye yagarutse.”

Hari bamwe bari kuvuga ko Kanye West yabikoze mu rwego rw’ubucuruzi kugira ngo abamukurikiraga bahite bajya gukurikira umugore we Kim Kardashian ufite abagera kuri miliyoni 51 bamukurikira, bamwe muri bo bakaba bari kumusaba ko yagira inama umugabo we agasubira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Twitter ya Kanye West nta yigihari
Na Instagram ni uko
Impamvu za Politike ni zo zishobora kuba zatumye Kanye West asiba imbuga yakoreshaga
Kanye West ari mu bahanzi bake bumvikana na Donald Trump uyobora Amerika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger