Uruguay yeretse Uburusiya bw’abakinnyi 10 ko baciriritse, Misiri itaha amaramasa
Imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya yakomeje kuri uyu wa mbere, hakinwa imikino isoza amatsinda. Mu mikino isoza itsinda rya mbere imaze kurangira, ikipe y’igihugu ya Uruguay yanyagiye Uburusiya ibitego 3-0, mu gihe Misiri yatsinze na Saudi Arabia ibitego 2-1.
Ikipe y’igihugu ya Uruguay n’iy’Uburusiya zanganyaga amanota atandatu zakinaga umukino wa kamarampaka, wagombaga kugaragaza ugomba kurangiza ayoboye itsinda rya mbere.
Ku rundi ruhande Misiri na Saudi Arabia zari zaramaze gusezererwa nyuma yo gutsindwa imikino ya mbere ibanza, na zo zagombaga kwishakamo urangiza ku mwanya wa nyuma mu tsinda.
Luis Suarez ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Uruguay, kuri Coup Franc yaterereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 10 w’umukino, umupira ukaruhukira mu zamu rya Igor Akinfeev.
Uruguay yongeye gufungura amazamu ku munota wa 23 w’umukino, ku mupira wari uturutse muri koruneri bikarangira usohotse mu rubuga rw’amahina, wongera kugarukira myugariro José Martín Cáceres Silva wahise arekura ishoti ryakomye Denis Cheryshev umupira ugahita wigira mu rucundura.
Abarusiya baje kongera kugira ibyago ku munota wa 36 w’umukino ubwo myugariro wabo Igor Smolnikov yerekwaga ikarita itukura, nyuma y’ikarita ya kabiri yahererwaga ikosa yari akoreye kuri José Cáceres.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Uruguay iri imbere n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri Abarusiya bagarukanye imbaraga ngo byibura bashake igitego cy’impozamarira, gusa imbaraga bazanye zarangiranye n’iminota 15 y’igice cya kabiri.
Ikipe ya Uruguay yari yabishe cyane yabarangije burundu ku munota wa 89 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Edinson Cavani.
Abarusiya ntibashobora kwibagirwa umusore wari wambaye nimero 7 witwa Christian Rodriguez, kuko buri kanya yarekuraga amashoti aremereye cyane mu zamu rya Akinfeev.
Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Saudi Arabia yatsinze Misiri ibitego 2-1.
Ni umukino wagaragayemo umuzamu Essam El Hadary ukuze kurusha abandi wamakuyemo penaliti ya Saudi Arabia.
Mohamed Salah ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Abdalla El Said. Iki gitego cyaje kwishyurwa kuri Penaliti yo muminota 6 y’inyongera yari ishyizwe ku gice cya mbere, gitsinzwe na Salmani Al Faraj.
Saudi Arabia yaje guterekamo igitego cya kabiri mu minota 5 y’inyongera yari ishyizwe ku minota 90 y’umukino, gitsinzwe na Salem Al Dawsari.
Uruguay irangije iyoboye iri tsinda n’amanota 9, Abarusiya barangije ku mwanya wa 2 n’amanota 6, Saudi Arabia ku wa 3 n’amanota 3, mu gihe Misiri irangije ari iya nyuma n’ubusa.