Urugereko rwa IRMCT rwongeye kwemeza Gerard Ntakirutimana ibyaha bya Jenoside
Urugereko rwa IRMCT rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwanzuye ko rutanyuzwe n’impamvu zo kwisubiraho kw’umutangabuhamya, igifungo cy’imyaka 25 Gérard Ntakirutimana yakatiwe mu 2003 ku guhamwa na jenoside kigumaho.
Ntakirutimana, w’imyaka 66, yari yasabye ko imikirize y’urubanza rwe isubirwamo avuga ko yabonye ibimenyetso bishya bimushinjura.
Nta n’umwe uvuyemo, abacamanza batanu b’urugereko rw’ubujurire banzuye ko uwo mutangabuhamya w’umugabo, warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ateje “ibibazo bikomeye ku kuri” kw’ubuhamya bwe kuri iyi nshuro.
Umucamanza ukuriye iburanisha, Umunya-Uruguay Graciela Gatti Santana, yavuze ko uwo mutangabuhamya, wahawe izina HH, “yananiwe kwemeza [ukuri kw’] ibimenyetso bishya”.
Yavuze ko “bihangayikishije by’umwihariko” kuba uwo mutangabuhamya, ubwo yarekurwaga mu 2011 nyuma yo gufungwa amezi macye mu Rwanda, yarabwiye ubwunganizi bwa Ntakirutimana ko ubuhamya yatanze mbere ari ukuri.
Nyamara uru rugereko rw’ubujurire rwavuze ko imwe mu mpamvu yatanze zamuteye kwisubiraho ku buhamya bwe bwa mbere, ari uko igihe yari muri gereza Imana yamubonekeye, akayisezeranya ko narekurwa azavugisha ukuri ku bo yabeshyeye.
Umucamanza yumvikanishije ko iyo aba uvugisha ukuri, icyo gihe nyuma yo kurekurwa yari guhita abwira ubwunganizi bwa Ntakirutimana ko yamubeshyeye.
Umucamanza Santa yasubiyemo amagambo ya HH yo muri uko kubonekerwa kwe – ubwo ngo yari afungiye ubwicanyi abeshyerwa – aho yavuze ko Imana yamubajije iti: “Uhawe ubutabera, wowe ni ki wakora?”, akayisubiza ko azavugisha ukuri.
Ubushinjacyaha bwari bwaburanye buvuga ko ubuhamya bushinja HH yatanze mbere ari bwo bwo kwizerwa, bushimangira ko ubu yatanze kuri iyi nshuro bwatewe n’amafaranga yahawe n’abo mu muryango wa Ntakirutimana, ibyo we yahakanye.
HH yavuze ko ubuhamya bwe bwa mbere bwari bwatewe n’”uburakari no kwihorera” ku Bahutu nyuma ya jenoside, yongeraho ko nyuma yo kurekurwa yumvaga afite intege nke muri we kubera kubeshya mu buhamya yari yaratanze.
Gusa yabwiye urukiko ko nyuma yo kubonekerwa n’Imana yasanze ubuzima bubi bwo gufungwa yabayemo by’igihe gito “bwari ubusa” ugereranyije n’igifungo cy’imyaka myinshi cy’abo avuga ko yabeshyeye, bituma yiyemeza kuvugisha ukuri.
Ariko mu mwanzuro warwo i Arusha muri Tanzania, umucamanza Santana yavuze ko uru rugereko rw’ubujurire “ntirunyuzwe” ko uyu mutangabuhamya HH ari uwo “kwizerwa bihagije” kuri uko kuvuguruza ubuhamya bwe bwa mbere.
Umurimo w’urukiko muri iri buranisha wari uwo kugenzura ubuziranenge bwo kwizerwa kw’uyu mutangabuhamya.
Ntakirutimana, wari witezwe gukurikira uyu mwanzuro mu buryo bwa videwo ari muri Bénin, ntiyabonetse. Umwe mu bunganizi be yavuze ko habayeho ikibazo cyo kumva nabi igihe cy’iburanisha ry’uyu munsi.
Ntakirutimana, kavukire ye yari komine Gishyita ku Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda – ubu ni mu karere ka Karongi, yari muganga ku bitaro bya Mugonero by’itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa karindwi, i Gishyita, hagati ya Mata (4) mu mwaka wa 1993 na Mata mu mwaka wa 1994.
Ubuhamya bwa HH ni bwo bwari bwashingiweho gusa mu guhamya Ntakirutimana icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi n’icyo gushyigikira itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Mbere, HH yari yashinje Ntakirutimana ko yamubonye yirukankana akica arashe impunzi yari mu bahungiye ku gasozi ka Gitwe, hafi y’ishuri ribanza rya Gitwe, mu mpera ya Mata cyangwa mu ntangiriro ya Gicurasi (5) mu 1994, mu gihe cya jenoside, avuga ko Ntakirutimana yari umwe mu bateye.
Mu kwisubiraho kwe, yavuze ko atigeze amubona muri icyo gitero.