Imikino

Urugendo rw’ikipe y’igihugu Amavubi rwabaye nku rw’igorogota

Ikipe y’igihugu Amavubi isigaranye amahirwe make yo gukomeza mu  mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup iri kubera mu gihugu cya Kenya,nyuma yuko Amavubi yanganyije na  Libya 0-0 .

Ibi bisigiye u Rwanda umwsanya wa nyuma mu itsinda baherereyemo kuko  umukino wa 3 ku ikipe y’umutoza  Antoine Hey yagiye muri iri rushanwa nta ntego y’igikombe bafite kuko bo batangazako batatumwe igikombe ahubwo ko bari kwitegura imikino ya CHAN igomba gutangira muri mutarama 2017.

Ibi birasa naho gukomeza mu matsinda ku ikipe y’igihugu Amavubi ari kuriria umusozi muremure kuberako ubu Amavubi afite inota rimwe ryomyine mu mikino itatu imaze gukina.

Ikigaragarira amaso nuko Amavubi yagombaga kwitwara neza ndetse bakaba banakwegukana iki gikombe cya CECAFA iyo baramuka bagiye bafite intego yo guhatana kuko mu mukino bahuyemo na Libya kuri uyu wa Kane , Amavubi yarushije bikomeye Libya nubwo hagaragaye ko Amavubi agifite ikibazo cy’abasatira izamu.

Nkuko bigaragara kumpuzandengo za Azam Tv yatsindiye isoko ryo kwerekana iyi mikino ya CECAFA,  Amavubi yabonye koroneli 10 , batera amashoti 13 arimo 5 agana mu izamu izamu ariko ntibabasha kubona igitego na kimwe.

Ibi byabaye igerageza ryiza kuri Antoine Hey imbere y’ikipe y’igihugu ya Libya kuko U Rwanda ruri mu itsinda riwe na Libya mu mikino ibanza ya  CHAN.

Amavubi arasoza irushanwa rya CECAFA akina na Tanzania kuri uyu wa gatandatu ku i saa cyenda. Kugira ngo iyi kipe ibe yakomeza muri 1/2 cy’irangiza byasaba ko itsinda ibitego byinshi muri uyu mukino, ubundi  Kenya na Libya zigatsindwa imikino yose basigaje gukina.

11 b’amavubi babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick ( Ally Niyonzima 63’), Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin (Muhadjili Hakizimana 82’), Manishimwe Djabel (Maxime Sekamana 88’).

Mu mikino yose Amavubi yakinnye bafiemo inota rimwe nta nigitego bazigamye .

  1. Kenya 2-0 Rwanda
  2. Rwanda 0-3 Zanziba
  3. Libya 0- 0 Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger