Urugendo rw’Amavubi rujya muri Qatar rwarangiriye i Kampala
Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, nyuma yo gutsindwa n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0.
Hari mu mukino wa kane wo mu tsinda rya gatanu wabereye kuri Stade ya St Mary i Kampala.
Igitego cyo ku munota wa 22 w’umukino cya rutahizamu Aziz Fahad Bayo cyari gihagije ngo Imisambi ya Uganda ikure amanota atatu ku Mavubi y’u Rwanda.
Hari ku mupira wa koruneri yari itewe na Isaac Muleme birangira Jacques Tuyisenge ananiwe gukiza izamu rye, mbere y’uko umupira ugera kuri Bayo wahise awutsindisha umutwe.
Amavubi yagowe no gutera mu izamu, kuko uretse uburyo bubiri bwageragejwe na Mutsinzi Ange na Muhire Kevin mu gice cya mbere nta bundi buryo yigeze abona.
Fahad Bayo yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye ku nshundura ntoya mu gihe Yunussu Sentammu yahawe umupira uteretse ku ikosa ryari rikozwe na Mukunzi Yannick, umupira awutera hejuru gato y’izamu.
Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Muhire Kevin asimburwa na Iradukunda Bertrand mu mpinduka zafashije u Rwanda gushyira Uganda ku gitutu, ariko kubona izamu biragorana.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.
Mali n’iyo iyoboye iri tsinda n’amanota 10, mu gihe Uganda iyigwa mu ntege n’amanota umunani.