AmakuruAmakuru ashushye

Urugendo rwa Nicolas Sarkozy mu rwanda ntaho ruhuriye n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Kuya 14 Mutarama  2018, nibwo uwahoze ari perezida w’ubufaransa , Nicolas Sarkozy, yageze mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame, nta byinshi byatangajwe ku cyaba cyaramuzanye i Kigali ariko ngo ntaho bihuriye n’umubano w’ibihugu byombi.

Sarkozy yagiranye ibiganiro n ‘Umukuru w’igihugu ariko nyuma y’aho yahise ajya kubonana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

RDB yatangaje ko Sarkozy n’itsinda yari ayoboye baganirijwe ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’amahoteli, ubwikorezi, umuziki, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda wakunze kuzamo agatotsi by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2006 nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Uruzinduko rwa Sarkozy hari abaketse ko ari mu nzira yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, dore ko ubwo yayoboraga u Bufaransa umubano wari watangiye kubyutswa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye The East African dukesha iyi nkuru  ko uruzinduko rwa Sakozy rudakwiriye kureberwa mu ndorerwamo ya politiki.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko bwite kandi ni byiza kwibuka ko Sarkozy nta murimo afite muri Guverinoma y’u Bufaransa.”

Nduhungirehe yavuze ko Perezida Kagame na Sarkozy bakomeje ubucuti na nyuma y’uko avuye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.

Ati “Mwibuke ko mu gihe Sarkozy yari Perezida aribwo umubano wabyukijwe, u Rwanda n’u Bufaransa bikongera gufungura Ambasade. Kuva icyo gihe abayobozi bombi bakomeje uwo mubano.”

Sarkozy yasuye RDB ari kumwe na Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi. Icyo kigo kinakorera mu Rwanda.

 

Amaze gusimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, maze nyuma y’amezi make mu Rwanda rwohererezwa Ambasaderi Laurent Contini.

Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger