Urugendo rwa Harmonize n’umukunzi we basuye Parike ya Serengeti (Amafoto)
Harmonize n’umukunzi we w’umutaliyanikazi Sarah bagiye mu kiruhuko muri parike ya Serengeti nyuma y’ibitaramo Harmonize amazemo iminsi aho yaherekezwaga n’uyu mukunzi we. Muri ubu butembere bakaba baraherekejwe na nyina wa Harmonize
Harmonize na Sarah baherutse i Kigali mu gitaramo cy’iminsi ibiri Harmonize yari afite mu Rwanda gusa byavuzwe ko aba bombi baba batarumvikanye dore uyu Sarah atigeze aherekeza Harmonize i Musanze nkuko bisanzwe bigenda mu bitaramo Harmonize akora ntanjya asigana n’umukunzi we.
Uyu mukobwa Sarah yari yarifuje gutemberana na Harmonize muri iyi parike mu rwego rwo gufata akaruhuko ndetse n’umwanya wo kwisuzuma. Aba bombi basuye ibikorwa bitandukanye biba muri iyi parike iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Tanzania harimo inyamaswa n’ibindi bitandukanye biba muri iyi parike.
Mugihe cyashize Harmonize yavuwemo n’umunyamakuru witwa Maina wakageni ukorera igitangazamakuru cyitwa classic105 agaragaza arikumwe na nyina ubyara uyu musore ku mbuga nkoranyambaga ze.
Harmonize yatandukanye na Jackline Wolper umukinnyikazi wa filime bahoze bakundana kubera umubano yari atangiye kugira bwihishwa n’uyu mutaliyanikazi Sarah dore ko na nyuma yitandukana ryabo Harmonize yahise yisangira Sarah kugeza ubu urukundo rwabo rukaba rukomeje kubaka indi ntera gusa benshi muri Tanzania bakunze kuvuga ko Harmonize cyangwa se Kondeboy yaba yarakurikiye amafaranga kuri uyu mukobwa ibintu bombi bahakanye kenshi.