Urubyiruko rwo muri Congo rwihaye u Rwanda rurushinja ikintu gikomeye kuri M23
Urubyiruko rw’Abanyecongo mu myigaragambyo ikomeye, rwashyize u Rwanda ku gasongero k’ibibazo by’intambara bikomeje kwibasira iki gihugu.
Ni myigaragambyo yabaye ejo kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, aaho rwahuriye mu myigaragambyo y’urubyiruko rwibumbiye muri Sosiyete Sivili y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru y’iki gihugu.
Uru rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye birimo, Gihisi, Camp Butembo, Birere(Mapendo) n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Goma, bahuriye u mihanda yo mu mujyi wa Goma batangira ingendo zamagana u Rwanda bashinja kuba nyirabayazana w’Umutekano muke w’Iki gihugu.
Abigaragambya batangiriye imyigaragambyo mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ahazwi nka Petite Barierre, ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.
Intero y’abigaragambya ivuga ko badashaka u Rwanda mu gihugu cyabo,akaba ari amagambo bavuga ba natwika bimwe mu birango birimo amaby’u Rwanda baba bitwaje.
Kugeza ubu Abaturage b’u Rwanda bambuka bajya i Goma babujijwe kwambuka ku bw’umutekano wabo, abarimo kwemererwa kwambuka umupaka ni Abanyekongo baza mu Rwanda n’Abanyarwanmda bazindukiyeyo bajyanyeyo ibicuruzwa byabo barimo kugaruka.
Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma “Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.”
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.
Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.