Urubyiruko rwamaganye bikomeye itegeko ribuza gukora imibonano mpuzabitsina utarashyingirwa
Urubyiruko rwo muri Indonesia rwigabije imihanda kuva ku wa Kabiri, rwamagana umushinga w’itegeko urimo kuganirwaho mu nteko Ishinga amategeko y’iki gihugu, ubuza gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu batarashyingirwa.
Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu. Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.
Muri uyu mushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko;
– Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.
– Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.
– Gutuka perezida, visi perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha
– Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu.
Uru rubyiruko rwamanaga ko leta yivanga mu buzima bwite bw’abaturage, Umugore umwe mu bigaragambya yari afite icyapa cyanditseho ngo “Hagati y’amaguru hanjye si aha guverinoma”.
Iyi myigaragambyo yamagana iritegeko yitabiriwe cyane n’urubyiruko rurimo n’abanyeshuri, bakoraniye ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko mu murwa mukuru Jakarta, ruhangana na Polisi yifashishije imyuka iryana mu maso n’amazi afite ingufu nyinshi mu kubatatanya.
Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko ejo kuwa kabiri. Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora kuwa gatanu, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa.