Urubyiruko ruturutse mu bihugu 15 bya Afurika ruteraniye i Kigali
Urubyiruko ruturutse mu bihugu 15 by’Afurika ruteraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ruhare rwarwo mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs), yateguwe n’Ihuriro Next Einstein Forum (NEF) ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS).
Mu gihe cy’iminsi 11, uru rubyiruko rugera ku bihimbi bitanu ruteraniye Kigari kuva Tariki ya 7 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2024 ruzaba ruganira ku ruhare rwarwo mu gushaka ibisubuzo by’ibibazo byugarije Isi ya none, hagamijwe ko intego z’iterambere rirambye zizagerwaho.
Mu biganiro byatanzwe, Osten Chulu usanzwe ari Umujyanama mu by’Ubukungu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhanga ibishya bigamije gukemura ibibazo bya Afurika muri rusange.
Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite, rukameny ko arirwo mutungo ukomeye Afurika ifite.
– Advertisement –
Ati “Ahazaza h’iki gihugu hari mu biganza byabo. Urubyiruko rwa Afurika ni umutungo ukomeye w’umugabane.”
Urubyiruko rwabwiwe ko u Rwanda rukataje mu igerwaho ry’Intego z’Iterambere rirambye mu burezi, uburinganire, ubuzima n’ibindi.