Amakuru ashushye

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, urubanza rwa Dianne Rwigara, Nyina na murumuna we rwakomeje. Ababurana basabirwa kuburana batandukanye.

Ni urubanza rwabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Me Gatera Gashabana yunganiye Mukangemanyi Adeline nk’uko yabisabye urukiko ubushize na Me Buhuru Pierre Célestin yunganiye Anne Uwamahoro Rwigara na Diane Rwigara.

Ababurana bagejejwe ku rukiko Me Gatera asaba urukiko ko yahabwa igihe akabanza akaganira n’umukiliya kuko batigeze babona ayo mahirwe ndetse anavuga ko ashaka gusaba igihe gito akabanza akiga kuri dosiye kugira ngo azabashe kuburana yumva neza uko urubanza ruteye.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ntago bumvaga impamvu yo gusubika urubanza inshuro zigera kuri enye zose ndetse bwanavuze ko bigeze kuri iyo ntera bitaba bikiri ubutabera ahubwo bwaba bwahinduye isura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibyifuzo bibiri icya mbere kikaba ari uko urubanza rwaburanishwa naho icya kabiri kikaba ko ababuranishwa[Diane Rwigara , Nyina na Murumuna we] baburanishwa batandukanye.

Mugemanyi yavuze ko mu rubanza rwabanje batabashije kurukurikirana neza kubera babanje gukorerwa iyica rubozo ndetse bakaza kurwitabira bamaze iminsi batarya.

Me Buhura wunganira Diane Rwigara na murumuna we yavuze ko ku ruhande rwe yumva gutandukanya amadosiye y’abaregwa ari ukwivuguruza k’umushinjacyaha kuko abaregwa hari ibyaha baregwa bahuriyeho.

Me Buhuru yavuze ko kubara amasaha 72 ateganywa ngo urubanza nk’uru habe hafashwe umwanzuro, abarwa haherewe igihe ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega umuntu, nawe akiregura kandi yunganiwe, bityo ngo icyumweru n’amezi bishobora gushira ya masaha agifite agaciro.

Umushinjacyaha yashimangiye ko abaregewe urukiko baburanishwa mu buryo butandukanye, Me Gashabana, agasubikirwa naho Me Buhuru na bo yunganira bakaburana kuko n’ubushize yari yavuze ko yiteguye kuburana.

Umushinjacyaha yavuze ko icyo abaregwa bahuriraho mu mwanzuro bwashyikirije urukiko ari inyito y’icyaha, ariko imikorere yacyo n’impamvu zikomeye zishingirwaho zitandukanye.

Me Gashabana yavuze ko gusaba ko urubanza rutandukanywa wari umwanzuro wa kabiri, we icyo ashimangira ari uko yahabwa umwanya wo kwiga urubanza, bityo asanga niba ubushinjacyaha bwemera ko yaburana undi munsi bahuje imvugo, ariko gutandukanya urubanza we asanga harimo ukwivuguruza k’ubushinjacyaha ku mikorere y’ibyaha bahuriraho, bityo hakwirindwa ko hagenda hafatirwa ibyemezo bitandukanye.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasubukurwa kuwa Mbere tariki 16 kuko ababuranyi nta kibazo babifiteho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger