Amakuru

Urubanza rwa Karasira Aimable rukomeje kuba agaterera nzamba

Karasira Aimable, umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda uyu munsi yabwiye urukiko ko agomba kuburana yunganiwe kandi adashaka umwunganira ahawe n’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko batangwa ku muntu utifashije, avuga ko we afite imitungo ihagije yamufasha kubona abamwunganira mu rubanza gusa yafatiriwe, asaba ko irekurwa.
Karasira yagaragaje urukiko ko mu kirego cy’Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwafatiriye amafaranga ye nk’akomoka ku cyaha, ari hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amafaranga y’u Rwanda ko ayo mafaranga yakagombye kuvamo umwunganira mu mategeko kugirango abashe kuburana afite umwunganizi.
Umushinjacyaha yavuzeko umutungo wose wa Karasira wafatiriwe kuko uri mu bigize icyaha bityo ko ari ntakorwaho mu gihe urukiko rutarawufataho umwanzuro. Karasira yagize ati: “ibyo kuyafatira ndabyemera rwose nibakomeze bayafatire kuko ari nk’ibizibiti” cyangwa ibimenyetso by’icyaha.
Anavuga ko afite n’undi mutungo ugizwe n’ibibanza 15 nabyo yakwifashisha nk’umutungo we, akibaza impamvu banga ko akoresha umutungo we yiyishyurira abamwunganira kandi mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa yaremerewe kubona miliyoni zirindwi zivuye kuri uwo mutungo akishyura abamwunganiraga.
Umushinjacyaha yavuzeko umutungo wose wa Karasira wafatiriwe kuko uri mu bigize icyaha – yabwiye urukiko ko Karasira mu byaha aregwa harimo no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we, ngo “niba ashaka kugaragaza aho akomora umutungo we araba yatangiye kwinjira mu rubanza mu mizi”.
Karasira umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube, bamwe babonaga nk’ibinenga ubutegetsi bw’ u Rwanda, Ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo Me Gatera Gashabana wari usigaye mu rubanza yunganira Karasira nawe yivanye mu rubanza ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite. Urukiko rwavuze ko Karasira afite amahitamo atatu; kwiburanira atunganiwe, kwishyura abamwunganira, cyangwa akanyura mu nzira zisanzwe zo gufashwa n’urugaga rw’abunganira abatishoboye.
Karasira yasabye guhabwa umwanya agashakisha uko yabona abamwunganira bishyurwa avuga ko atabuze ubushobozi. Ati: “Nigishije muri kaminuza kandi mfite imitungo y’iwacu”, avuga ko bishobotse yanakoresha igikorwa cyo “gukusanya amafaranga” mu nshuti ze.
Umucamanza yategetse ko Karasira ahawe kugeza ku itariki 5 Ugushyingo kugira ngo abe yanyuze mu nzira yifuza ngo abone umwunganira mu mategeko,  umucamanza amutegeka kuzagaruka mu rukiko yiteguye kuburana.
Ni icyemezo atishimiye kuko yanze gusinya inyandiko mvugo y’urubanza rw’uyu munsi avuga ko dosiye afite ari nini cyane ko bitamworohera ko icyo gihe azaba yayizeho bihagije.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger