AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Urubanza rwa Benjamin Netanyahu rwimuriwe mu kundi kwezi

Umuvugizi w’urukiko rwa Yeruzalemu yatangaje ko urubanza Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ashinjwamo ibyaha bya ruswa rwashyizwe tariki 17 Werurwe 2020.

Uru rubanza rwimuwe nyuma y’ibyumweru bibiri icyo gihugu kivuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Umuvugizi w’urukiko rwa Yeruzalemu ari naho urubanza ruzabera,yagaragaje ko urwo rubanza ruzatangira saa cyenda z’igicamunsi, rukaburanishwa n’abacamanza batatu.

Netanyahu ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Netanyahu w’imyaka 70 ari mu bibazo bikomeye mu gihe ishyaka rye rikirwana no kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ribashe kwemererwa gushyiraho Guverinoma abe yakomeza kuyiyobora.

Niwe Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel uhamagajwe n’urukiko ari ku butegetsi mu mateka y’icyo gihugu.

Uyu Netanyahu umaze igihe kirekire ku butegetsi ugereranyije n’abamubanjirije, aregwa kuba yarakiriye impano z’abaherwe bakomeye, akazikoresha hagamijwe kugira ngo itangazamakuru rirusheho kumuvuga neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger