Urubanza Bobi Wine na bagenzi be 34 bashinjwamo ubugambanyi rwasubitswe
Urukiko rwisumbuye rwa Gulu muri Uganda, rwimuriye ku wa 3 Ukuboza 2018 urubanza Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu na bagenzi be 34 bashinjwamo ubugambanyi bwabanjirije imvururu zabereye muri Arua.
Kuri uyu wa mbere ni bwo aba bagabo 35 bari bagejejwe imbere y’ubutabera.
Mu gihe abenshi bari biteze ko uru rubanza ruri butangire kuburanishwa, Julius Ochen usanzwe ari umushinjacyaha wa guverinoma yabwiye urukiko ko bagikeneye igihe cyo gukusanya ibimenyetso bishinja aba bakurikiranwe.
Ni nyuma y’uko Asuman Basalirwa uri mu bahagarariye aba bashinjwa yari yasabye guverinoma ya Uganda gutanga ibimenyetso bigaragaza ko imodoka ya Perezida Museveni yaterewe amabuye mu mvururu zo muri Arua.
Basalirwa yasabye urukiko gusubika uru rubanza mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo gufasha ubushinjacyaha gukusanya ibimenyetso bihagije birebana n’iki kirego. Yongeyeho ko abaregwa bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere ku rukiko, bityo akaba asanga byabatesha umutwe ndetse bikanabatwara ibintu byinshi mu gihe uru rubanza rwaba rwimuriwe mu gihe gito.
Ati“Turasaba ngo uru rubanza rusubikwe mu gihe cy’amezi atatu kuko tutazi neza ko ruzaba rwapererejweho neza. Amezi atatu arahagije kuri guverinoma ku kuba yakoze ipererza. Nyuma y’amezi atatu, turizera ko bazaba barangije iperereza cyangwa bakaba bashobora kwerekana ibimenyetso bijyanye n’iki kibazo.”
Umucamanza mukuru yahise yumva iki kifuzo, urubanza ahita arwimurira mu mezi atatu.
Mu bari bitabye urukiko harimo Bobi Wine, Paul Mwiru, Kassiano Wadri, Mike Mabikke ndetse n’abandi benshi. Cyakora cyo Depite Gerald Karuhanga, Atiku Shaban, Gamba Tumusime na Abola Jane ntibari bitabye urukiko, gusa bari bahagarariwe n’abavandimwe ndetse n’abanyamategeko babo.
Aba bose bashinjwa kugira uruhare mu gikorwa cyo gutera amabuye imwe mu modoka zari ziherekeje Perezida Museveni ku wa 13 Kanama, mbere y’amatora yo muri Arua.
Mu bakurikiranwe kandi harimo na Eddie Mutwe usanzwe ari umurinzi wa Bobi Wine, cyo kimwe na Musa Ssenyange. Aba bombi kandi bari mu rukiko ubwo Bobi Wine yarekurwaga atanze ingawate. Gusa aba bo ntibigeze barekurwa ahubwo umucamanza yategetse ubuyobozi bwa gereza ya Gulu bafungiweho kubaha uburenganzira bwo kubonana n’abanyamategeko babo gusa.