Urikiko rwateye utwatsi icyifuzo cyushinjwa kwica Mowzey Radio
Godfrey Wamala umusore ushinjwa kwica umuhanzi Mowzey Radio ku munsi w’ejo taliki ya 24 Kanama 2018 nibwo yongeye kugezwa imbere y’urukiko hasomwa imyanzuro ku bujurire bwe, aho yari yasabye kurekurwa akaburana ari hanze gusa byarangiye urukiko rwanze icyifuzo cy’uyu mugabo.
Urukiko rukuru rwa Kampala rwasoje ubu bujurire rusabiye Godfrey Wamala uzwi cyane nka Troy kuguma mu buroko aho gufugurwa akaburana adafunze nk’uko yabyifuzaga avuga ko “ubuzima atari bwiza aho afungiwe”
Umucamanza witwa Jane Francis Abodo yategetse ko Godfrey Wamala ufite akazina ka Troy agumishwa mu buroko kubera ibyaha ashinjwa byo kwica Moses Sekibogo (Mowzey Radio) bikomeye cyane kandi ko nta cyizere ubutabera bwamugirira ngo arekurwe kuko urukiko rufite ubwoba ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera ngo kuko no mu gihe yamaraga gukora icyaha yahise ajya kwihisha ahitwa Wakiso.
Uyu mugabo agiye gukomeza gufungirwa muri gereza ya Kigo kugeza igihe urukiko ruzanzura ku rubanza rwe , Dore ko kubijyanye n’impamvu yatanze ubucamanza bwasanze zidafatika , aho umucamanza yavuze ko n’ubundi mu busanzwe igifungo kiryana cyangwa gisharira bityo umunyacyaha ariyo mpamvu afungwa agashirwa ahantu nkaho.