AmakuruImyidagaduro

UR/HUYE: Amalon, DJ Marnaud, Sintex, Comedy Knights na DayMakares bagiye kuhataramira

Ku nshuro yabo ya mbere umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda muri iyi minsi Amalon, DJ Marnaud, Sintex, na DayMakares bagiye gutaramira abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’abahaturiye, kuri aba hiyongeraho Comedy Knights.

Iki ni igitaramo cy’urwenya cyiswe ‘Hoo Yeah Laugh Fest’ ariko kizaba kirimo n’abahanzi batandukanye bazaba baturutse mu mujyi wa Kigali twavuze haruguru.

Iki gitaramo cyateguwe na Mugabe Eloi uri gusoza amasomo ye muri Kamunuza y’u Rwanda mu ishami rya Business Information and Technology (BIT), ku bufatanye na Comedy Nights.

Mu kiganiro yagiranye na Teradignews, Eloi yavuze ko gutegura iki gitaramo ari ukugirango muri Kaminuza y’u Rwanda hongere hagaragare imyidagaduro nkuko byahoze. Yakomeje avuga ko kuri ubu amatike yamaze kugera hanze ndetse ko batamanitse ibiciro kugira ngo buri wese azabone uko ajya kwihera ijisho.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Main Auditorium tariki ya 3 Gicurasi ni 1500 FRW ku bazagura amatike mbere na 2000 Frw ku bazagurira amatike ku muryango mu gihe VIP ari 2500 FRW ku bazayagura kare na 3000FRW ku bazayagurira ku muryango.

Amalon na Sintex ni abahanzi bakizamuka ariko bari gukora indirimbo zigakundwa cyane, Amalon akunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Byakubaho, Yambi, na Derila yakoranye na Ally Soudi ubwo yari mu Rwanda muri Mutarama.’ Ni mu gihe Sintex akunzwe mu yitwa ‘You’ yakoranye na Tom Close.

Mu myaka yashize , muri Kaminuza y’u Rwanda hagaragaraga cyane ibikorwa by’imyidagaduro cyane , gusa ariko ibi byaje guhinduka ubwo hashyirwagaho amashami atandukanye y’iyi kaminuza akaba atandatu.

Abanyeshuri bahise baba bake I Huye bikoma mu nkokora ibikorwa by’imyidagaduro byahaberaga ndetse n’abitwaga abakonari baracika yewe n’abacuruzi bakumbura amafaranga babonaga bitewe n’ubwinshi bw’abanyeshuri bahabaga.

Icyakora ubu hari gahunda y’uko abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bagomba kwiyongera kubera ko nk’uyu mwaka hagiyeyo abanyeshuri barenga ibihumbi 5 baturutse mu makoleji atandukanye y’iyi Kaminuza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger