Imikino

Update: Nyuma y’uko Nzamwita De Gaulle avanyemo kandidatire Rwemalika Felecite agasigara wenyine noneho bibaye agahomamunwa mu matora

Mu gihe amatora y’ ugomba kuyobora  FERWAFA yaratangiye, bigatangazwa ko umukandida De Gaulle wari uhanganye na Rwemalika Felecite avanyemo kandidatire ye , amatora abayemo impinduka.

Ntabwo byari bimenyerewe ko amatora abamo umwiherero ariko kuri uyu wa gatandatu mu matora ya FERWAFA ari kubera mu mujyi wa Kigali kuri Hoteli Lemigo bibayeho kuberako mu banyamuryango 52 bari gutora 13 bonyine nibo batoye andi yose agera kuri 39 aba imfabusa.

Komisiyo y’amatora muri FERWAFA ikaba igiye mu kanama kugirango bemeze ikiza gukurikira dore ko ari umukandida umwe gusa rukumbi uri gutorwa mugihe De Gaulle we yivanye mu matora, umukandida uri gutorwa ni Rwemalika Felecite.

Nyuma y’uko abagize komisiyo y’amatora muri FERWAFA bagiye mu mwiherero bahise banzura ko Felecite atsinzwe amatora akaba atsinzwe na Oya.

Mu myanzuro ifashwe, akanama gategura amatora kemeje ko amatora asubitswe akazasubukurwa mu yindi nama y’inteko rusange. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imikorere ya FERWAFA Komite nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wari wivanye mu matora,  irakomeza  iyobore FERWAFA.

Aya matora ya  FERWAFA yari yitabiwe n’indorerezi zaturutse muri  FIFA  ndetse na Visi Perezida wa CAF abagombaga gutora ni abanyamuryango ba FERWAFA 52 bagizwe n’abahagarariye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , 24 b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’abandi 9 baturuka mu makipe y’abagore.

Inkuru ijyanye n’aya matora:

https://teradignews.rw/2017/12/30/breaking-news-nzamwita-vincent-de-gaulle-avanyemo-kandidatire-ye/

Ibi byose bibaye hari intumwa ya Fifa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger