AmakuruImyidagaduro

Unuririmbyi R.Kelly yasubiye mu nkiko

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly, arimo kuregwa n’abantu batandatu bamushinja, kudatanga akayabo yategetswe kwishyura.

Nk’uko bigaragara mu kirego gishya cyabonywe na TMZ, aba bantu batandatu bavuga ko batsindiye miliyoni 10,3$ mu 2023, ariko bakemeza ko uyu muhanzi yabahaye igice gito cyayo gusa.

Lizette Martinez, Lisa Van Allen, Kelly Rogers, Faith Rogers, Roderick Gartrell na Gem Pratts nibo barega uyu mugabo. Bavuga ko bahawe amafaranga ari munsi y’ibihumbi 500$, bakavuga ko R.Kelly agomba kubishyura asaga miliyoni 9,9$.

Aba bahohotewe bagaragaye muri filime “Surviving R. Kelly”. Iyi ni filime mbarankuru yakozwe na Lifetime. Barimo kurega R.Kelly na Universal Music yahoze imureberera inyungu, bavuga ko uyu muhanzi yahagaritse kwerekanwa kw’iyi filime imwandagaza mu 2018.

TMZ yatangaje ko uru rubanza rwaciwe muri Kanama 2023, ariko R. Kelly arwihunza avuga ko atigeze amenyeshwa ibyarwo kandi adakwiye kubiryozwa.

Uyu mugabo wamamaye mu njyana ya R&B yakatiwe igifungo cy’imyaka 30, gusa abantu benshi bafite impungenge ko abo agomba kwishyura kubera gutsindwa imanza yarezwemo, batazabona amafaranga yabo.

Umwunganizi we mu mategeko, Jennifer Bonjean, yabwiye TMZ ko uru rubanza ari gusabwamo kwishyura akayabo, rwasomwe atari yatangira kumwunganira, kandi ko agiye kurujuririra.

R. Kelly w’imyaka 58, mu 2022 yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda yahamijwe, birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.

Ni igifungo yakatiwe muri Leta ya New York. Mu 2023, nabwo yongeye gukatirwa imyaka 20 y’igifungo muri Chicago, ku byaha bijya gusa nk’ibi ariko byiganjemo ibyo yakoreye ku bana.

Igice kinini cy’iyo myaka 20 yakatiwe cyahujwe n’igihano cyo muri New York, bivuze ko azamara imyaka igera kuri 31 muri gereza, aho kuba 50.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger