Unuhungu wa Museveni yahaye gasopo uw’ariwe wese warwanya Kagame
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, atangaza ko Perezida Kagame ari Nyirarume ndetse ko umuntu wese ushaka kumurwanya akwiye kubyitondera.
Lt Gen Muhoozi unasanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yanditse ubu butumwa kuri iki Cyumweru, aho yari abuherekeje amafoto abiri ya Perezida Kagame mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Uyu ni Marume wanjye, Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda.”
Ni ubutumwa buje mu gihe hashize imyaka ine, Abanyarwanda baba muri Uganda ku mpamvu zirimo ubushabitsi, abatuyeyo byemewe n’amategeko n’abajyayo gusura abavandimwe babo, batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo.
Inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, zagiye zifata aba banyarwanda, zibashinja kuba intasi z’u Rwanda.
Hari abagiye bafatwa bakorerwa iyicarubozo, bamwe muri bo bagasabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.
U Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byagiye biba birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze.
Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda basaga 50 birukanywe na Uganda, barimo 22 baherukaga kwakirwa tariki ya 7 Mutarama na 31 bakiriwe kuwa Gatandatu.
Tweets ya Gen Muhoozi yasamiwe hejuru, hari abamugeneye ubutumwa
Ubutumwa bwa Lt Gen Muhoozi w’imyaka 47, bwasubijwe n’abamukurikira barimo Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Uganda, bamwe bamusaba kugira icyo akora ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kuzahuka.
Hari abamwibukije ko hashize imyaka ine, Abanyarwanda batuye muri Uganda nta mahoro bafite, bafatwa bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo n’imipaka ikaba ifunze bamwe badaherukana n’abavandimwe babo.
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yavuze ko yizeye ko Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, Maj. Gen. Abel Kandiho arumva kandi akubahiriza ubutumwa bwa Gen Muhoozi.
Yakomeje agira ati “Ariko nanone ndatekereza ko bakora bagendeye ku mategeko aba yaturutse hejuru.”
Munyakazi Sadate we ati “Urakoze, Nyokorome Kagame ni nk’umubyeyi w’abanyarwanda benshi nk’uko nabikwandikiye mu butumwa bwabanje, dushaka amahoro kuko turi abavandimwe.”
Yakomeje agira ati “Kampala ni mu rugo, ariko hashize imyaka ine ntahaza, shyira imbaraga mu kugira ngo ibi bihe bibi birangire.”
Uwitwa Dushime Ruganzu yagize ati “75% by’abagize umuryango wanjye baba mu gihugu cyanyu, ubu hashize imyaka ine ntawe ubona cyangwa ngo asure undi, ni ukuri turabakumbuye.”
Yakomeje agira ati “Rero abatangije ibikorwa byo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda aho kugira ngo bangize umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ntabwo bazatsinda.”
Uwitwa Ainebyoona Emmanuel yagize ati “Afande, mufungure imipaka Katuna na Cyanika.”
Hari abaketse ko ari urwenya
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu banyacyubahiro bakunze gukoresha cyane Twitter muri Uganda, gusa bamwe mu bamukurikira bamunenga uburyo rimwe na rimwe ajya akoresha amagambo adakwiriye umuntu uri mu mwanya nk’uwe.
Ubutumwa buvuga ko ‘uwifuza kurwanya Perezida Kagame’ akwiye kwitonda, hari abatabushize amakenga, bavuga ko hari indi mpamvu yihishe inyuma yabwo cyangwa uyu mugabo akaba yari ahaze ka manyinya.
Uwitwa Harun Maruf yagize ati “Ibi bishobora kuba ari kimwe cya kabiri cy’inkuru. Ikindi gice ni ukumenya ngo ni nde uri gukoresha uru rukuta rwa Twitter?”
Ibrahim Abdi yagize ati “Uru rukuta rwaba rwinjiriwe [hacked] kubera ko uyu muhungu azwiho kuba ariwe uzaba perezida wa Uganda? Ubu butumwa bwa cyana buzamugaruka.”
Uwitwa Ezekiel Dukuze yagize ati “Ariko Papa wawe Museveni ari ku ruhembe rw’abarimo kurwanya Nyokorome, mubwire ahagarike.”
Hari n’ababonye ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba babuhuza no kuba yaba ari gushaka amajwi dore ko bivugwa ko ashobora kuzasimbura Se ku butegetsi
SRC:Igihe