AmakuruPolitiki

Unteguza za M23 ku batuye umujyi wa Goma

Ku wa Gatanu, tariki 24 Mutarama 2025, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe icyemezo cyo kubohoza umujyi wa Goma nyuma yo kumva amajwi menshi y’abawutuye basaba gutabarwa no kubohorwa.

Iri tangazo ryihutirwa ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa AFC/M23 ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’uyu mutwe, rikaba ryibanda ku kunenga uruhare rw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro za MONUSCO hamwe n’iz’Umuryango wa SADC (SAMIDRC) kubera gukomeza gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Mu itangazo, M23 yashimangiye ko uruhare rw’izi ngabo mu ntambara ziri mu gihugu rutajyanye n’amasezerano mpuzamahanga kandi rwagize ingaruka zikomeye, zirimo kugaba ibitero ku basivile n’ibirindiro by’uyu mutwe.

M23 yibukije ko ku wa 22 Mutarama 2025 yari yasabye ingabo za SAMIDRC na MONUSCO kwitandukanya n’intambara ya FARDC ndetse n’imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro.

Gusa, ngo ku wa 23 Mutarama 2025, MONUSCO yasuzuguye ibyo basabwe, ikomeza gukorana mu bya gisirikare n’imitwe y’abajenosideri.

Itangazo ryagize riti: “Ntituzihanganira akaga gakomeje kugirirwa abaturage ba Goma. Twumvise abaturage bataka basaba amahoro n’ubwigenge, bityo AFC/M23 yiyemeje kuzana ituze n’umutekano.”

M23 yasabye abaturage kwihangana mu gihe bitegura kwakira umutekano n’ituze rizanwa n’uyu mutwe.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, M23 yigaruriye umujyi wa Sake, uri ku birometero 25 uvuye i Goma.

Ibi byateje ubwoba abaturage ba Goma, benshi muri bo batangiye guhungira mu Rwanda kugira ngo birinde imirwano ishobora kwibasira uyu mujyi uri ku mupaka.

M23 ivuga ko iki gikorwa ari uburyo bwo guharanira uburenganzira bwo kwirwanaho no kurengera abaturage ba Kivu ya Ruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger