AmakuruUmuziki

Unsoma ku itama kandi uri kungambanira-Knowless

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yise’Yuda’ ahanini aririmbamo ko abamugambanira yamaze kubavumbura kuko ngo Yuda amusoma ku itama kandi abinona ko ari kumugambanira.

“Yuda unsoma ku itama kandi mbibona ko uri kungambanira, imihanda yose barakuzi, bazi ko uri inshuti magara ariko ukuri ni njye ukuzi , ugira Imana yuko batakumenya ese ushimshwa niki? Ese wunguka iki ko iterambere ryanjye ritakunyura na gato? Erega tubana nkuzi Yuda we. Umpa ikiganza cy’iburyo icy’ibumoso gipfumbase inkota Imana ngira ni imwe ni uko umwami wanjye atajya asinzira na gato.” Aya ni amwe mu magambo Knowless yaririmbye muri iyi ndirimbo.

Wumvise iyi ndirimbo wahita wumva ko ibyo aririmba hari umuntu yabwiraga cyangwa se byamubayeho, uhita wumva ko hari uwashatse kumugambanira kandi asanzwe ari inshuti ye ariko Imana ikamuba hafi.

Knowless agaruka kuri iyi ndirimbo, yavuze ko ibyo yaririmbye bitamubayeho kuko nta muntu wari wamugambanira ahubwo ngo yayiririmbye kubera ko ari ibintu bibaho kandi afitiye ubuhamya, hari inshuti ze byabayeho kandi baba baganira bakamubwira ko byababaje cyane.

Muri iyi ndirimbo ya Knowless yakozwe  n’umugabo we Ishimwe Clement, Yuda uvugwamo ni uwo muri Bibiliya uvugwaho kugambanira Yesu/Yezu amusomye ku itama kandi yari intumwa ye. Knowless na we ati unsoma ku itama kandi uri kungambanira.

 Umva hano indirimbo ‘Yuda’ ya Knowless itari yakorerwa amashusho

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger