Umwuzukuru wa perezida Kagame yamutunguye amugaragariza urwo amukunda nyuma yo gusoma Televiziyo amubonyemo(Videwo)
Umwuzukuru wa Perezida Kagame yasomye Televiziyo nyuma yo kubonamo Sekuru aganiriza Abanyarwanda ku byo u Rwanda rumaze kugeraho kuri uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 28.
Kuri uyu wa 4 Nyakanga, u Rwanda rwizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28. Kuri uyu munsi kandi hari ikiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abanyarwanda cyatambutse ku bitangazamakuru byose bya RBA.
Nyuma yo kubona Sekuru atanga ikiganiro kuri Televiziyo, Umwuzukuru wa Perezida Kagame, Ange I Kagame Ndengeyingoma yegeye imbere maze asoma Televiziyo, bigaragara ko yari yishimiye kubonamo Sekuru.
Mu mashusho yatambukijwe na Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yahise ayaherekesha amagambo yifuriza abamukurikira Umunsi mwiza wo Kwibohora.
Aya mashusho yakoze benshi ku mutima, aho bayaherekesheje ubutumwa bwishimira uyu mwana w’Umukobwa.
Mu mwaka 2019, nibwo Ubuheta bwa Perezida Kagame Ange Ingabire Kagame yashyingiwe na Bertrand Ndengeyingoma ari nabo babyeyi ba Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma, umwuzukuru rukumbi wa Perezida Kagame.
Kanda hano urebe Videwo
https://twitter.com/AngeKagame/status/1543952183003070464?t=fl70lvmTqq6Td4B56gksvw&s=19