Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Koreya Yepfo n’Uburusiya
Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Koreya y’epfo n’Uburusiya.Nyuma yaho Leta ya Seoul itangarije ko yarashe indege y’Uburusiya yavogereye ikirere cyayo inshuro zigera kuri ebyiri.
Ubuyobozi bwa Koreya Yepfo bwavuze ko iyi ndege y’Uburusiya yinjiye mu kirerere cyayo mu gace k’inkombe z’amazi I Dokdo abasirikare bayo bakayirasa amasasu agera kuri 300 bakoresheje imbunda nini yo mu bwoko bwa Machine gun.
Leta ya Koreya ishinja Uburusiya gukoresha indege z’intambara z’Abashinwa mu kuvogera ikirere cyayo. Naho Guverinoma y’Uburusiya,yo yahakanye ibyo Koreya ya Ruguru iyishinja.
Bimwe mu bihugu bikomeye bituranye na Koreya harimo n’ubuyapani byagize icyo bivuga , cyane ko agace bivugwa ko kavogerewe ari agace kari hafi y’Ubuyapani.
Ubuyapani kandi bwahise bwoherereza ubutumwa bukomeye buha gasopo igihugu cy’Uburusiya kubera ibyo byabaye muri Koreya Yepho.
Ubuyapani bwoherereje ubutumwa bwihanganisha Koreya Yepfo buvuga ko ibyabaye ari igikorwa cy’ubushotoranyi bukomeye.
Umwuka mubi hagati y’Uburusiya na Koreya Yepfo umaze igihe kitari gito, nyuma yuko Uburusiya bushinja Leta ya Seoul guha umwanya Amerika mu miyoborere yayo.
Ildephonse@Teradig