Umwishywa wa George Floyd wishwe apfukamwe ku ijosi n”umupolisi na we yarashwe aryanye
Umwishywa wa George Floyd wishwe ashikamiwe ku ijosi n’umupolisi na we aherutse kurasirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ubh ari kwitabwaho n’abaganga.
Uyu mwana witwa Arianna yarashwe ubwo yararyamye mu nzu iwabo hakibasirwa n’uwarashe mu nzu utari wamenyekana.
Mu ijoro ryo ku ya mbere ry’umwaka mushya nibwo urugo rwa mushiki wa Geotge Floyd , rwibasiwe n’umuntu waje arasa mu cyumba cyari kiryamyemo umukobwa wabo Arianna w’imyaka 4. Yaje kuhakura ibikomere ndetse ibihaha n’umwijima nabyo birahangirikira.
Gusa kuri ubu uyu mwana aracyari gukurikiranwa n’abaganga, aho bavuga ko ari kugenda amererwa neza nyuma yo kubagwa, akanakurwamo amasasu.
Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko bazi uwarashe nubwo nta gihamya bafite. Kuri ubu nta numwe ukekwa, nta n’umuntu uratabwa muri yombi kuri iki kibazo.
Se wa Arianna yabwiye ABC13, ko umukobwa wabo ari kugenda amererwa neza nyuma y’ibikomere bitatu yatewe n’iri raswa.