Imyidagaduro

Umwiryane mu rugo rwa Diamond Platnumz , urukundo rwe na Zari ruri mu marembera

Zari nyuma yo kutagaragara mu birori by’isabukuru y’umugabo we ‘Diamond Platnumz’, ubu haribazwa uko urugo rwabo rumeze kubera ibindi bimenyetso bitangiye kujya hanze bigaragaza kutavuga rumwe hagati y’uyu muryango w’ibyamamare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inkuru z’urudaca ziri kuvuga ko uyu muryango waba ufite umubano utifashe neza  biturutse  ku buhehesi bwa Diamond uherutse kwemera ko yabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzania witwa Hamissa Mobetto.

Nyamara iyi nkuru ikimara gusakara Zari yatangaje ko yababariye umugabo we kubera iyo umuntu akoze icyaha cyo kwica isezerano ry’umukunzi we aba ari kwirisha umutima no kwiyicira izina, ikindi yavuze ko ari umugore w’umunyembaraga ku buryo adafite umwanya wo gufuha kuko bitamukundira kugendana umugabo we mu gikapu ngo atazamuca inyuma.

Yagize ati “Narabumvise cyane, ku nama mumpa, kumpumuriza, kungaragariza impuhwe, ububabare mwumva ku bwanjye ariko mbere ya byose ku bw’ubu buhemu. Gusa reka turebe ibi mu ruhande rutari urw’ibibi gusa. Iyo umuntu ahisemo kuguca inyuma, ntabwo ari wowe aba abigiriye ahubwo ni we bihindukana kuko basanga bibahindutse bibwiraga ko ari wowe bihangayikisha.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ukwiye kwiheba na rimwe, ntuzatekereze ko nta gaciro ufite kubera amakosa y’undi muntu kandi ntuzibareho umugayo. Gusa buri gihe uzajye umenya uko uhaguruka ukomeze urugendo. Reka dushyire ku ruhande imbaraga z’ibibi dushime, Ubuzima!”

Nyuma y’ibi ariko haje indi nkuru y’umukobwa umenyerewe muri Kenya witwa  Huddah Monroe, uri mu byamamare muri Afurika wamenyakanye kubera kwigamba ko yaryamanye n’abiganjemo ibyamamare ndetse akavuga ko igitsina cye n’ubushongore  ari byo bimukijije.

Uyu mukobwa yakuze akunda kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye muri Kenya ndetse kuri ubu afite iduka rikomeye ricuruza ibikoresho by’ubwiza[amavuta yo kwisiga n’ibindi].

Huddah wigeze no kwigamba kuryamana na Diamond Platnumz inshuro zirenze imwe, mu magambo y’ubwishongozi yanditse ku rubuga rwa Snapchat yavuze ko Zari agomba kwitonda kuko umugabo we amusangiye n’abakobwa benshi.

Ati”Umugabo n’uwawe igihe muri kumwe mu nzu naho naza hanze azaba yabaye uwacu twese turamusangira da… ashyiraho utuntu duseka[emoji].”

Igitutu n’amagambo avuga kuri Diamond ntiyashiriye aha kuko hahise haza inkubiri y’umukobwa wo mu Burundi wahamyaga ko afite impanga ebyiri yabyaranye na Diamond Platnumz gusa nyuma y’igihe gito akaza kunyomoza aya makuru avuga ari uwamwiyitiriye.

Diamond kandi yongeye kuvugwaho umubano wihariye n’umukobwa wo muri Namibia ndetse akaba anamutwitiye inda y’imvutsi.

Uyu mukobwa wo muri Namibia witwa Dillish Matheu wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga Big Brother Africa, amakuru yavugaga ko yajyanye na Diamond mu kiruhuko muri Zanzibar ubwo Zari yari ari muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye by’ubucuruzi. Kuri ubu akaba amutwitiye inda y’imvutsi.

Ibi byose bikaza byiyongera ku bandi bakobwa benshi batandukanye biruka inyuma ya Diamond ndetse harimo n’umunyarwandakazi Shaddy Boo uherutse kwitabira ibirori by’isabukuru ye.

Shaddy Boo yari umwe mu batumiwe na Diamond ku isabukuru ye

Izi nkuru z’uruvange zisukiranyaga mu matwi ya Zari ubudatuza,  zatumye  atagaragara ahabereye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28  Diamond yujuje kuwa mbere tariki 2 Ukwakira 2017   ndetse abantu batangazwa no kubona Diamond yari ashagawe n’abandi bakobwa barimo  na Shaddy Boo wo mu Rwanda aho kuba yari kuba ari  kumwe n’umugore we Zari.

Icyaje kwemeza ko urukundo rwa Zari na Diamond rwaba ruri mu marembera n’uko kugeza ubu bombi basibye amafoto bari bafite kuri Instagram bari kumwe bagasigaho mbarwa, bikaba bigaragaza ko ibintu byageze aho gusiba amafoto ku mbuga nkoranyambaga byaba bitifashe neza mu rugo ndetse bakaba batagicana uwaka.

Zari na Diamond bakiri mu buryohe bw’urukundo

https://teradignews.rw/2017/09/19/kera-kabaye-diamond-yemeye-ko-umwana-wa-hamisa-bamubyaranye-avuga-impamvu-yabyitarutsaga/

https://teradignews.rw/2017/09/20/huddah-monroe-yishongoye-kuri-zari-nyuma-yo-kumenyekana-kwinkuru-yumwana-diamond-yabyaye-mu-gasozi/

https://teradignews.rw/2017/09/28/habonetse-undi-mukobwa-utwite-inda-ya-diamond-platnumz/

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger