Umwiryane hagati ya nyiri Facebook n’uwashinze Wastapp wafashe indi ntera
Kutumvikana hagati ya Jan Koum washinze Watsapp na Facebook byafashe indi ntera ku buryo uyu washinze Watsapp ariko akaza kuyigurisha nyiri Facebook yahisemo gukuramo akarenge.
Facebook iyobowe na Mark Zuckerberg ni yo yaguze iyi porogaramu ya Watsapp yashinzwe n’umugabo w’umuherwe witwa Jan Koum mu 2014 ahawe akayabo ka miliyoni 19 z’amadolari, uretse uru kandi na Instagram ni we wayiguze, mu gihe gito rero aba bagabo bashaka uburyo bakumvikana bakabungabunga umutekano w’abakoresha uru rubuga ariko ntibumvikane , uyu washinze Watsapp yahisemo kuva muri ubu bucuruzi bwa Mark Zuckerberg ahanini bitewe no kutubahiriza amasezerano bagiranye mu kugura Watsapp.
Jan Koum agiye kuva ku mwanya w’ubuyobozi yari afite muri Whatsapp ndetse agasezera no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Facebook Inc yinjiyemo mu bwumvikane we na mugenzi we witwa Brian Acton bagiranye na Mark Zuckerberg ubwo bamugurishaga porogaramu yabo.
Abinyujije ku rukuta rwa Facebook Jan Koum yanditse agira ati :” Hashize igihe njye na Brian dutangije WhatsApp, rwari urugendo rwiza twagize ubwo nakoranaga n’abantu beza nkamwe, ariko igihe kirageze ngo ngende, nagize umugisha wo gukorana n’itsinda nkiri ry’abantu bafite ubuhanga buhambaye ndetse dufatanyije dukora Porogaramu ikoreshwa n’abantu benshi ku Isi.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko agiye mu gihe Watsapp iri gukoreshwa mu buryo atigeze atekereza ajya kuyikora . Yagize ati :” Ngiye mu gihe ku Isi abantu bari gukoresha mu buryo ntigeze ntekereza, Ikipe nsize irakomeye izakomeza gukora neza . Ngiye gufata igihe cyo gukora ibyo nkunda iyo ntari mu ikoranabuhanga […] Nzakomeza kuyishimira ariko ndi hanze yayo. Ndabashimiye mwe mwese mwatumye ibi bishoboka.”
Akimara kwandikwa ubu butumwa busezera , Umuherwe ufite Facebook, Watsapp na Instagram mu biganza bye, Mark Zuckerberg yahise yandikaho [Comment] avuga ko amushimira kuri buri kimwe cyose yakoze mu guhuza Isi.
Yagize ati :” Jan nzakumbura gukorana nawe, ngushimiye kuri buri kimwe cyose wakoze kugirango duhuze abatuye Isi, n’ibyo wanyigishije byose, harimo kurinda umutekano w’abakoresha urubuga n’imbaraga bifite mu gukura izo mbaraga mu bikomerezwa zikajya mu biganza by’abaturage. Izo ndangagaciro zizahora ziri mu mutima wa WhatsApp.”
Nubwo Koum atigeze asobanura impamvu nyayo yihishe inyuma yo guta urubuga yashinze, Ikinyamakuru cyo muri Amerika US To day cyanditse kivuga ko amakuru yizewe yavuye muri bamwe bagiranye ibiganiro byimbitse ari uko habayeho ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’amakuru y’abakoresha WhatsApp, yizera ko ngo Facebook ifite icyifuzo cyo gutangira kuyagurisha ku bigo.
Abashinze WhatsApp bari bafite igitekerezo cyo gukora urubuga rusigasira amakuru y’abarukoresha ndetse ntirurangweho amatangazo no kwamamaza. Koum, ubwo bayigurishaga kuri Facebook yijeje abayikoresha ko izo ndangagaciro zayo zitazavogerwa nubwo nyuma byahindutse Mark Zuckerberg agatangira kuvuga ko bagiye gutangira ibikorwa byo kuyamamazaho.
Mu 2016 WhatsApp yafashe icyemezo cyo gutangira gutanga amakuru y’abayikoresha, arimo na nimero za telefoni, bigahabwa Facebook. Ibi ntibyakiriwe neza by’umwihariko ku Mugabane w’i Burayi aho yabujijwe ibyo bikorwa ndetse igacibwa amafaranga nk’igihano.