Umwihariko w’ibizaranga ubukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha
Diamond Platnumz uri kwitegura ubukwe bwakataraboneka we n’umunyamakurukazi ukomoka muri kenya witwa Tanasha Donna , ubukwe buteganyijwe kuba tariki 14 Gashyantare 2019 kuri ubu batangaje ko ubu bukwe buzaba iminsi ine ikurikirana.
Umwe mubagize umuryango wa Tanasha utashahatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko nubwo bizwi ko Diamond Platnumz yihagije mu bukungu ko nabo ubwabo batoroshye bateganya gukora ibishoboka byose ubu bukwe bukazaba ubwagatangaza.
Uyu ni nawe watangaje aya makuru avuga ko mu rwego rwo guca akavuyo ku munsi w’ubukwe biteganyijwe ko ubukwe buzaba iminsi ine kuva tariki ya 14-17 Gashyantare 2019, gusa abantu bo bazaba bari kurya bananywa icyo bashaka kuva mu gitondo kugera nijoro.
Tanasha nawe ubwe aganira na juvenile yatangaje ko ubukwe bwabo buzaba iminsi 4 yikurikiranya kugirango buri wese yibonemo kuko basanze bubaye umunsi umwe hari abatakwibonamo neza.
yagize ati”Twateguye ko ubukwe bwacu bugomba kuba iminsi 4 yikurikiranya mu rwego rwo guhaza abakunzi bacu nyuma yibirori byacu, naho twe(Diamond na Tanasha) tugakomereza I Dubai mu bindi birori”
Ibinyamakuru binyuranye byo muri Kenya bivuga ko ubu bukwe bwitezweho kuba ubwagatangaza mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.