AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umwe mubaririmbyi ba Sauti sol yatunguye umukunzi we amwambika impeta (+AMAFOTO)

Bien-Aime Baraza umwe mubaririmbyi bagize itsinda rya  Sauti Sol ribarizwa muri Kenya yateye ivi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 asaba umukunzi we kumwemerera bakabana akaramata.

Bien-Aimé Baraza yambitse impeta Chiki Onwekwe Kuruka mu muhango wari wagizwe ibanga  wabereye mu nzu yerekanirwamo filime mu nyubako ya Westgate Mall.

Ku ifoto yashyizwe kuri konti ya instagram y’itsinda rya Sauti Sol, mu kwemeza aya makuru banditse bagira bati « Urukundo ni urutsinzi. Yavuze ‘Yego’. Amahirwe masa kuri Bien Aime na Chikikuruka ku bwo kwambikana impeta. »

Gusa ibi byari byabanje gutangazwa na Polycarp Otieno uzwi cyane nka Fancy Fingers muri iri tsinda we wanakoze ubukwe n’umurundikazi. Hari hashize iminsi mike Baraza avugiye mu itangazamakuru ko ashaka kugeza ku rundi rwego iby’urukundo rwe na Chiki Onwekwe Kuruka.

Chiki Onwekwe Kuruka watunguwe n’umukunzi we yamushimiye agira ati « Ibi ntabwo nari mbitegereje. Nari nagiye kwirebera sinema n’inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye. Wakoze cyane. Navuze ‘Yego’ mu buryo bworoshye. Ku nshuti yanjye, umuniga wanjye, inshuti yanjye y’akadasohoka, ikirenze kuri ibyo ni ‘fiance’ wanjye, ndagukunda byimazeyo.”

Chiki ukundana na Bien-Aime; ni umunya-Nigeria kavukire, Yabaye igihe kinini mu Bwongereza n’umuryango we mbere y’uko yimukira muri kenya.

Yavutse kuri Se wakoze mu mwuga w’Itangazamakuru, mu gihe nyina yari umunyamategeko. Ni umukobwa uzwiho kuba ari umubyinnyi akaba n’umuhanga mu gutoza abantu mu mikino ngororamubiri.

Chiki yamenyanye na Baraza bahuriye mu kabyiniro, bahujwe n’umuhanzi w’imideli Emmanuel Jambo.

Bien-Aime abaye uwa kabiri muri iritsinda werekanye umukunzi we nyuma y’amezi agera kuri atatu mugenzi witwa Polycarp Otieno benshi bita Fancy Fingers arushinze n’umurundikazi mu birori byabereye kuri Fairmont Mt Kenya Safari Club.

Bien-Aime wa Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore.
Chiki yamenyanye na Baraza bahuriye mu kabyiniro, bahujwe n’umuhanzi w’imideli Emmanuel Jambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger