AmakuruAmakuru ashushye

Umwe mu bayobozi b’akarere ka Musanze yatawe muri yombi azira gukubita umugore we

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha RIB, rwemeje ko rwamaze guta muri yombi Ndabereye Augustin usanzwe ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba akurikiranweho guhohotera umugore we.

RIB yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Amakuru avuga ko Visi-Mayor Ndabereye yakubise umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ndetse akanamukomeretsa cyane nyuma yo kumupfura imisatsi.

Uyu mugore kuri ubu ngo arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, aho yahise agezwa igitaraganya akimara gukubitwa n’umugabo we.

Si ubwa mbere uyu muyobozi avuzweho gukubita umugore we ngo kuko ari kenshi yihanangirijwe kenshi kureka guhohotera umugore we ariko ntabyumve, nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianey.

Magingo aya Ndabereye Augustin afungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze mu gihe hagikusanwa ibimenyetso bijyanye n’ikirego akurikiranweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger