Amakuru

Umwe mu barokotse impanuka ya bisi yahitanye 52 yavuze icyayiteye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, imdodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya Sosiyete ya Western Express yakoreye impanuka ikomeye mu gihugu cya Kenya, impanuka yaguyemo abantu 52 ikanakomerekeramo abandi benshi.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka ikomeye yavuze ko umushoferi watwaraga iyi Bisi yihutaga cyane, ku buryo abagenzi banavugije induru bamusaba kugabanya umuvuduko ariko we ntabyumve.

Uyu wabaze iyi nkuru y’ukuntu yasimbutse uru rupfu yitwa Jeff Joseph Obonyo. Avuga ko iyi modoka yahagurutse i Nairobi mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba w’ejo gusa ibyago bikaba byatangiye nyuma y’igihe gito iyi bisi ihagurutse.

Ati “Turi hafi kugera Westlands, imodoka yahise ikata. Twabajije umushoferi umuhanda twerekejemo, atubwira ko asubiye gufata abagenzi bari muri Bisi ya Nairobi bahagaze ku muhanda mbere y’uko dukomeza urugendo.”

Mu gihe mu mododoka hari hasigayemo imyanya mike, Obonyo avuga ko abo bagenzi bose bayitsindagiwemo, ndetse bamwe bagenda bahagaze. Imododoka yasubukuye urugendo mu ma saa sita za nijoro, gusa ngo ibijyanye n’umuvuduko byose byari bikiri nta makemwa kugera bageze hafi y’ahitwa Naivasha, nk’uko Obonyo yabitangarije itangazamakuru ubwo ryamusangaga mu bitaro aho arwariye.

“Kugera Naivasha, Bisi yagendaga neza, gusa tuharenze umushoferi yatangiye kwihuta cyane ndetse yanga no kugabanya umuvuduko mu gihe hari abyijujutiraga. Ntiyagabanyaga n’ubwo yageraga muri dodane.”

Uyu mushoferi Obonyo asobanura nk’umusaza w’ubwiyemezi bwinshi bunavanzemo ubwishongozi, yatangiye kunanirwa n’imodoka bityo itangira kuzunga. Nyuma ngo iyi modoka yahise ihananuka, ibirindagurika inshuro nyinshi. Avuga ko nta mugenzi n’umwe wibuka icyakurikiyeho, ndetse n’abarokotse bagaruye ubwenge bisanga mu bitaro.

Polisi ya Kenya yemeje ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’igitondo cy’uyu wa gatatu.Abantu 52 barimo abagabo 31, abagore 14 n’abana 9 ni bo bemejwe ko bapfiriye muri iyi mpanuka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger