Umwe mu bamamazaga Igitaramo cy’ubusambanyi yatawe muri yombi
Igitaramo cy’ubusambanyi giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali mu gace ka tazwi no mu nzu itazwi , gikomeje guhura n’imbohgamizi nyinshi zishobora gutuma kitabaho nk’uko abagiteguye bari babyiteze.
Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 8 Ugushyingo 2018, hatangajwe amakuru kuri iki gitaramo y’uko umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Eduard yavuze ko iki gitaramo kitazabaho dore ko n’abantu benshi b’ingeri zose bakomeje kucyamaganira kure.
Uyu munsi Taliki ya 9 Ugushyingo 2018, ubu hari amakuru yemeza ko umukobwa witwa Teta (niryo zina ryabashije kumenyekana), umaze iminsi yamamaza iki gitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kurangwa n’ibikorwa birimo ubusambanyi, yatawe muri yombi.
Ubwo hasohokaga ifoto yamamaza iki gitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ iriho umukobwa wambaye ubusa ahambijwe imigozi ku myanya y’ibanga, abantu benshi baratunguwe ndetse batangira kwacyamaganira kure no kwiyambaza inzego z’umutekano ko zakiburizamo kitaraba.
cyagombaga kubera muri Kigali, aho umugabo yagombaga kugura itike yo mu myanya y’icyubahiro akongezwa umukobwa wo gusambanya.
Iki gitaramo cyakomeje kugenda cyamaganwa na benshi uhereye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, avuga ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.
Igitaramo bikekwa ko cyatumye afatwa cyari cyateguwe mu bwiru, ndetse na Teta uri mu bagiteguraga byari bigoye ko yagira ikintu atangaza atishisha, ku buryo kugira ngo umuvaneho amakuru kuri telefoni byasabaga kwigira nk’umuntu ukeneye itike yo kujya mu gitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo yari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Umuntu wagombaga kwitabira iki gitaramo, yagombaga kunywa, akarya ndetse uzaba yishyuye 50 000 Frw agahabwa n’umukobwa uzamushimisha mu buryo burenze.