Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yitabye Imana
Umukobwa witwa Anitha Penkon Nzayisenga wiyamamarije guhagararira intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yitabye Imana mu buryo butunguranye.
Amakuru ahari avuga ko uyu Mukobwa yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 aguye mu cyumba cye.
Aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenyekana uretse ko mu ijoro ryo ku wa Mbere yatashye aribwa umutwe ariko udakabije.
Bamwe mu nshuti ze baganiriye na Thechoicelive dukesha iyi nkuru, bavuze ko urupfu rw’uyu mukobwa rwatunguranye ariko umwe avuga ko nubwo icyamwishe kitazwi akeka ko yaba yishwe n’umutima kuko yawurwaraga kuva bigana mu Kiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza.
Ati”Njye na Anitha twariganye ndetse na nyuma dukomeza kuba inshuti kuko twaniganye muri Kaminuza mbere y’uko ahagarika amasomo. Yajyaga arwara umutima ndetse twaganira akambwira ko adateze kuwukira”.
Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe tariki 15 Nyakanga 2022.