Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yasezeye muri Salax Awards 7
Mu ijoro ryo kuwa mbere taliki ya o4 Gashyantare 2019 nibwo abategura Salax Awards ya 2019 basohoye urutonde rw’abahanzi icumi bahatanira ibihembo bya Salax Awards bizatangwa ku nshuro ya 7.
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku mazina ya Oda Paccy wari wagiriwe icyizere atorwa mu bahanzi bagombaga guhatanira ibihembo muri Salax Awards 2019 yasezeye avuga ko atazabyitabira.
Uyu muhanzikazi kuri ubu yamaze gusezera muri iri rushanwa atangaza ko atazabasha kwitabira aya marushanwa anashimira bikomeye abamugiriye icyizere.
Oda Paccy mu ibaruwa ngufi yandikiye abateguye iri rushanwa yanditse agira ati
“Bwana muyobozi nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2019 ndabashimiye ndetse nabakunzi b’umuziki wanjye babigizemo uruhare ndabashimiye. Mfashe uyu mwanya mbiseguraho, nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka ku bw’impamvu bwite ndetse n’izindi nshingano zitandukanye zihuriranye nabyo.”
Ubwo iri rushanwa ryahagarikwaga mu myaka itatu ishize nabwo ryaranzwe no kwikuramo kw’abahanzi banyuranye. Kuri ubu abandi bahanzi bari mu byiciro bitandukanye bishyizwemo bari gutorwa n’abakunzi babo. Ushobora gutora umuhanzi ukunda unyuze hano http://salax.macagency.org/
Salax Awards yubuye umutwe muri uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu yari imaze itaba hanahinduka abayitegura, iri rushanwa ubusanzwe ryategurwaga na Ikirezi Group kuri ubu bahaye uburenganzira AHUPA kuba yategura ibi bihembo.
Oda Paccy yari mucyiciro cy’abahanzikazi bitwaye neza (Best Female Artist )
Ibaruwa Oda Paccy yandikiye abategura Salax Awards 7