AmakuruPolitiki

Umwe mu babarizwa mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda yavuze uko padiri Nahimana ari ikiryabarezi mu Banyarwanda

Uwitwa Ben Mugisha wari umaze igihe yiyita Maj Frank Mugisha mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda agamije kujijisha no kubarya amafaranga, yavuze ko yitegereje neza imikorere ya Padiri Nahimana Thomas agasanga ari umugabo washinze ikiryabarezi mu banyarwanda baba muti iyo mitwe yiyambitse umwambaro wa Politiki.

Akomeza avuga ko Padiri Nahimana yirirwa asaba amafaranga Abanyarwanda baba hanze we akayita ko ari ubufasha akeneye kugira ngo akomeze urugamba rwo kurwanya FPR nyamara atari ko kuri nyako ahubwo ko ari uburyo bumeze nko kwihangira umurimo kugira ngo yibonere agafaranga.

Ikindi ni uko n’ayo mafaranga yirirwa asabiriza nta kintu gifatika kigamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yayakoresha usibye kuyirira,

Yagize ati “Nahimana ni umupadiri wananiwe inshingano. Dore ubutumwa bwe: nareke kuzirika Abanyarwanda mu kigare. Niba akora politiki nave mu bya propaganda amanuke ajye kwiyamamaza i Kigali. Niba ahisemo imbunda agende barase. Naho ibyo guhora avuga ngo muntere inkunga, mumutera iyo kumaza iki niba atari ubujura nk’ubundi?. Uriya ni ikiryabarezi. Inkunga asaba Ni iyiki? Kwiyamamaza se, yo kugura intwaro se. Natobore avuge.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda baba muri opozisiyo ari abo gutabarwa n’Imana kuko bameze nk’abataye ubwenge bitewe n’uko batajya babasha kuvumbura abantu nka Padiri Nahimana wiyemeje kubaheza mu kigare abarya amafanga yabo.

Ati “Namaze kubona ko abantu bo muri opozisiyo bose ari ibigoryi. Ese umuntu mutari kumwe yibereye France wowe uri Belgique undi ari America wamenya ari mu zihe gahunda? Umuntu uteje ikibazo cyane kandi mubi ni Nahimana Thomas kuko yahejeje abantu mu Kigare agamije kubarya utwabo.”

Akomeza avuga ko yakunze kuvuguna na Padiri Nahimana kuri Telefone ubwo bari muri gahunda yo gushaka gukorana ariko ko yasanze Abanyarwanda baba muri opozisiyo bari bakwiye guhumuka amaso kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo ndetse ko bagomba kwirinda abahanuzi b’ibinyoma nka Padiri Nahimana Thomas.

Ben Mugisha yamenyekanye cyane mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubwo yiyitaga ‘Major Mugisha Frank’ mu mwaka ushize wa 2021.

Yagiye muri opozisiyo agenda avuga ko yahoze ari Majoro mu ngabo za RDF ariko ko yaje guhunga Igihugu kubera ibyo atumvikanyeho n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwashakaga kumugirira nabi.

Gusa nyuma byaje kugaragara ko yari agamije kubarya amafanga ngo kuko yari yarakurikiranye neza opozisiyo ikorera hanze asanga ari abantu byoroshye gukuramo amafaranga igihe cyose ugiye ubabwira ko u Rwanya FPR Inkotanyi ndetse ko ushaka gukorana nabo.

Byanavuzwe kandi ko yariye Padiri Nahimana ibihumbi 100 by’amadorari n’ubwo we abihakana akavuga ko Padri nahimana yavuze ayo magambo yigirisha kugira ngo abone uko Abanyarwanda bo muri opozisiyo bamutera inkunga.

Arangiza avuga ko yabashaga kwihindura umurundi, umugande, ubundi Umunyamulenge mu kandi kanya akigira Pasiteri Mugisha Ben ufite urusengero muri Uganda ubundi agahinduka umusirikare wari ufite ipeti rya Maj muri RDF akoresheje uburyo bwo guhindura amajwi agamije kurya abantu bo muri opozisiyo amafaranga kandi ngo yabashije kubigeraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger