AmakuruUtuntu Nutundi

Umwarimu yakubise umunyeshuri we arapfa

Ni muri Uganda mu karere ka Mbale havugwa urupfu rw’uyu munyeshuri wakubiswe n’umwarimu we kugeza apfuye amuziza ko atakoze umukoro.

Nyakwigendera Denis Wadeba w’imyaka 18, yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cyitwa Nyondo Secondary School , Yakubiswe n’umwarimu we Ms Annet Namono kuri uyu Mbere ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ageze ku bitaro byiritiriwe St. Theresa biri i Nyondo ahita apfa.

Ibi bitaro biri muri metero nke uvuye ku ishuri yari asanzwe yigaho.

Umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace, Mr Robert Tukei, aganira na Daily Monitor yemeje aya makuru, ariko atangaza ko nta byinshi bari bamenya kuri uru rupfu.

“Amakuru mfite avuga ko uwo munyeshuri yakubiswe n’umwarimu we bikamuviramo gupfa, umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro, ndacyategereje amakuru ahagije.” Niko yavuze.

Biravugwa ko Ms Annet Namono yakubise uyu mwana inkoni 5 ahantu hatandukanye nyuma yo kubona ko atakoze umukoro yari yatanze.

Ms Florence Bweri uyobora iki kigo, yavuze ko abanyeshuri bari bamaze kwadukana iyi ngeso yo kudakora umukoro ariko nanone ngo uwabaga atakoze umukoro yahabwaga igihano cyoroheje kitagira ingaruka ku mwana. Yongeyeho ko yapfuye bari barimo kugerageza gushaka imodoka ngo imujyane ku bitaro byakarere ka Mbale.

Mushiki wa nyakwigendera Ms Sharon Nabugo, yavuze ko musaza we nta kibazo yari afite dore ko yari yanagiye ku ishuri ameze neza cyane, akemeza ko uru rupfu rwatewe n’inkoni yakubiswe.

Abandi bo mu muryango wa nyakwigendera , basabye reka guhana bikomeye uyu mwari wakoze aya mahano, bavuze ko umuryango wose wari uhanze amaso kuri uyu mwana ariko ubu ngo icyizere bari bafite cyayoyotse.

Mr Hannington Bakumba ushinzwe uburezi muri aka karere, yavuze ko mu gihe iperereza polisi iri gukora ryasanga nyakwigendera yapfuye kubera inkoni yakubiswe, uyu mwarimu yahita yamburwa impamyabumenyi ye ndetse akanahanwa n’inzego bwite za leta.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger