AmakuruAmakuru ashushye

Umwarimu yafunzwe azira gusaba umunyeshuri we amafoto y’ubwambure bwe

Umwarimu wo mu Mujyi wa Salzgitter mu gihugu cy’Ubudage yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gusaba umwana w’imyaka 14 yigisha amafoto amugaragaza yambaye ubusa amubwira ko azamuha amanota menshi.

Uyu mwarimu ubwo yamaraga gufatwa n’abashinzwe umutekano, yahise akatirwa igihano kingana n’amezi 10 acungishwa ijisho ndetse haniyongeraho gucibwa izahabu ingana n’Amadolari ibihumbi $5,800.

Iki gihano cyahawe uyu mwarimu usanzwe avugwaho kurangwa n’ingeso mbi zikururira abana mu busambanyi, cyatanzwe ejo hashyize ku italiki ya 16 Ukwakira 2018.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko, uyu mwalimu w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe iki gihano nyuma y’uko hari n’andi makuru amvugwaho y’uko yigeze kwizeza abandi banyeshuri babiri kuzabongerera amanota nibamusoma.

Ikinyamakuru Braunschweiger Zeitung cyanditse ko uyu mwarimu yigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Gottfried-Linke-Realschule riri muri Salzgitter.

Umukobwa wasabwe na mwalimu we kohereza amafoto ye yambaye ubusa, yabwiiye ubuyobozi ko yohereje amafoto yasabwaga kuko yari afite ubwoba bwo guhinguka imbere y’ababyeyi afite amanota make.

Nyuma y’uko iki kirego gishyirwa ahagaragara binyuze mu buyobozi bw’ishuri uyu mwalimu yigishamo, yahise ahagarikwa ku mirimo ye,atangira gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ku byaha ashinjwa.

Igenzura ryakozwe n’ikinyamakuru Die Zeit muri Werurwe 2018 ryasanze mu Budage, umunyeshuri umwe muri babiri bafatwa ku ngufu biba bikozwe n’abarimu.

Nyuma yo gutahurwa k’uyu mwalimu wari umaze kwagura imipaka mugushora abanyeshuri yigisha mu ngeso mbi zibaganisha mu busambanyi, inzego z’umutekano zatangaje ko zigiye gukomeza guhangana n’uburyo hakumirwa burundu iki kibazo.

Ibi ngo bizagerwaho habayeho ubufatanye mu bigo by’amashuri bigenzurwa na Leta ndetse no mu byigenga, hifashishijwe uburyo bwo guhugura abarezi no gushyiraho ibihano simusiga kuri buri wese uzongera gufatirwa mu kibazo nk’iki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger