AmakuruAmakuru ashushye

Umwarimu wo muri Kaminuza y’ u Rwanda yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 15

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri Nigeria bamusanganye umwana w’umukobwa w’imyaka 15, atabwa muri yombi akekwaho gusambanya uwo mwana.

Uyu mwarimu witwa Dr John Dorotimi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa tatu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemeje  aya makuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 basanze umwana w’umukobwa mu buriri bw’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza rigamije kumenya niba koko yamusambanyije ryahise ritangira.

Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe uwo mwana w’umukobwa yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare ngo asuzumwe.

Ingingo y’192 ivuga iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo y’193 yo ivuga ko iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Umwana uvugwa aha hose, ni uwo ari we wese utarageze ku myaka 18 y’amavuko.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger