AmakuruUtuntu Nutundi

Umwana w’umunyeshuri yatoraguye arenga miliyari ebyiri azijyana kuri polisi bamuhemba igitabo

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 8 muri Afurika y’Epfo, yavugishije abatari bacye ubwo byamenyekanaga ko yahembwe igitabo nyuma yuko atoraguye igikapu cyuzuze amafaranga angana na Miliyoni 40 z’ama Rand (asaga miliyari 2 Frw) agahitamo kuyayajyana kuri Polisi.

Amakuru atandukanye amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo theworldnews, amwe anenga andi agashima byimazeyo uyu mwana w’umukobwa wiga mu kigo cy’amashuri cya Seanamarena High School kiri mu gace ka Soweto ho muri Afurika y’Epfo, wakoze gitwari akarangisha akayabo k’amafaranga yari yatoraguye.

Uyu munyeshurikazi utaravuzwe amazina, ubwo yari gutaha avuye ku ishuri, yabonye igikapu aracyegera asanga kirimo amafaranga menshi cyane, angana na Miliyoni 40 z’ama-Rand (40,000,000R) akoreshwa muri Afurika ye’Epfo, ni ukuvuga angana na 2,611,614,560 Frw (Hafi Miliyari 3 z’Amanyarwanda), nuko yihutira kuri polisi kuyarangisha.

Kuba uyu mwana yaratoraguye amafaranga y’aka kagene byaciye igikuba hirya no hino dore ko amakuru amwe n’amwe avuga ko uyu mwana akigeza amafaranga kuri polisi, yahembwe igitabo cyo kwigiramo, bigakurura amagambo yibasira Polisi ko nta gaciro yashyizemo mu kumuhembera ubutwari yakoze.

Amafaranga ni kimwe mu bintu abantu batuye isi birirwa birukaho kugira ngo bumve batekanye mu buzima bwabo, bamwe bikarangira bayabuze abandi bakayabona.

Abanenze Polisi bavuga ko yari ikwiye guhemba uyu mwana ikamuha amafaranga yagira icyo amumarira, cyane ko iyo yikomereza iwabo mu rugo ntiyirirwe ayajyana kuri Polisi, yari guhita aba umuherwe mu gihugu, ariko yahisemo kuba intwari arayarangisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger