Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 afite ibiro 355 kujya kwiga bisaba ingobyi (Amafoto)
Umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 akaba apima ibiro 355, ahangayikishije ababyeyi be bitewe n’uko bigoranye cyane kugira ngo ajyanwe ku ishuri kuko bisaba kuba hari abasore bane bahoraho bamutwara mu ngobyi.
Umubyeyi w’uyu mwana muto wo muri Nigeria witwa Innocent, yavuze ko bimugora cyane kubasha kugeza umwana we ku ishuri kuko atakwigezayo kubera ibiro 335 afite. Amakuru avuga ko Innocent yavutse nk’abandi bana afite ibiro bibiri n’igice, agejeje amezi atatu agira ibiro 10 bikomeza kugenda byiyongera ku buryo yagize ameze 6 afite ibiro 18.
Umubyeyi we yavuze ko yabonye ibiro bikomeje kwiyongera, ajyana uyu mwana kwa muganga bakamusuzuma bakabura indwara. Nyuma yaho umubyibuho wakomeje kuba mwinshi bamujyana mu bindi bitaro aba dogiteri bavuga ko bizaba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa hanze kuko nabo batashoboye kubona igitera uyu mwana umubyibuho ukabije.
Kumujyana ku ishuri bisaba kumuheka mu ngobyi
Innocent n’ubwo atera se imvune zikomeye kugira ngo agere ku ishuri, umubyeyi we yavuze ko atajya arambirwa kuko umwana we ari umuhanga ku buryo atanga icyizere nk’umunyeshuri mwiza. Innocent kugira ngo abashe kugera ku ishuri nk’abandi bana, se yahisemo kujya kubohesha ingobyi nka zimwe za kera batwaragamo abarwayi.
Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Legit Post, buri gitondo umubyeyi wa Innocent abyuka ajya gushaka abagabo b’inkorokora 3 nawe wa kane kugira ngo baheke mu ngobyi uyu mwana bamugeze ku ishuri no mu gihe cyo gutaha bikagenda gutyo.
Hari igihe abura abagabo bo guhekana nawe ingobyi akamushyira mu mugongo akamutegesha inkoni noneho akagenda. Ibi bimusaba imbaraga nyinshi ku buryo agenda aruhuka kenshi mu nzira. Uyu mubyeyi yasabye abafite umutima utabara kumufasha akabona uko yazajyana uyu mwana hanze akavurwa.