Umwana w’imyaka 14 yahamijwe kwica no gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 83
Tyrone Harvin, umwana w’imyaka 14 wo mu mujyi wa Baltimore muri Leta zunze ubumwe za Amerika washinjwaga ibyaha byo kwica no gusambanya ku ngufu umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, yamaze guhamwa na byo ndetse agomba kubihanirwa batitaye kuko akiri muto.
Harvin wujuje imyaka 14 y’amavuko mu kwezi gushize, yashinjwaga gutera Dorothy Mae Neal w’imyaka 83 iwe mu rugo agasiga amwishe.
Uyu mukecuru yasanzwe hafi y’urugo rwe ntacyo abasha kuvuga, nyuma ajya kujyanwa ku bitaro ari na ho yaguye ku wa 30 Kanama.
Amakuru y’uko uyu mukecuru ashobora kuba atameze neza yamenyekanye nyuma y’uko umuturanyi we wari udaheruka kumubona hafi aho yagize amakenga bikarangira atabaje Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Baltimore TJ Smith yavuze ko yakubiswe kugeza ashizemo umwuka. Smith akomeza avuga ko biteye isoni n’agahinda bijyanye n’intera iri hagati y’imyaka ya Nyakwigendera n’uyu musore.
Ati” Imyaka igera kuri 70 ni yo iri hagati ya Nyakwigendera n’ukekwaho icyaha. Birababaje mu buryo bwose. Hari intege nke ku mwana w’imyaka 14 utwemerera kuba hano tumuvuga ko ashinjwa ubwicanyi no gufata ku ngufu. Ni ikibazo gikomeye mu buryo butavugwa.”
Tyrone Harvin yahamijwe imyaha bine byose bishingiye ku bwicanyi no gusambanya ku gahato, nyuma yo gusanga ibizamini byo kwa Muganga bigaragaza ko uyu mukecuru yari yarafashwe ku ngufu.
Afande Smith yavuze ko Polisi bifashishije ibimenyetso bigaragara inyuma mu rwego rwo kubihuza n’icyaha cya Harvin.
Umubyeyi w’uyu mwana aganira na The Sun, yavuze ko umuhungu we adashobora gukora ibintu nka biriya bijyanye n’uko amuzi, agashimabgira yarengayijwe.
Umujyi wa Baltimore utuwe n’abagera ku bihumbi 600, ukaba ari wo uza imbere mu mijyi ikorerwamo ubwicanyi bukabije muri leta zunze ubumwe za Amerika.