Umwana w’imyaka 12 ufite ubuhanga budasanzwe yatangiye kwiga Kaminuza
Umuhungu wo muri Ghana ufite imyaka 12 y’amavuko n’ubwenge budasanzwe yemerewe kwiga muri kaminuza mu ishami ry’imiyoborere gahunda afite afite akaba ari ukuba Perezida.
Uyu mwana yitwa Viemens Bamfo niwe munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri ’University of Ghana.
Yatsinze ikizamini kimwemerera kwiga kaminuza nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo bari mu rugo nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Peacefmonline abitangaza.
Uyu mwana yabwiye iki kinyamakuru ko intego ye ari ukuzayobora igihugu. Muri iyi kaminuza azakurikirana amasomo ya ’public administration’.
Yagize ati: “Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk’Ubushinwa, Amerika Ubwongereza n’ibindi.”
Mu byo aziga harimo itegeko nshinga, uburyo bunyuranye bw’imiyoborere, amahame yo kuyobora, ubukungu n’ibaruramari.
Se, yarangije kaminuza mu bijyanye na ’Chemical Engineering’ avuga ko ibyo umuhungu we yagezeho bitamutunguye.