AmakuruUtuntu Nutundi

Umwana w’iminsi itandatu yakize indwara ya Ebola

Umwana w’Iminsi itandatu wavutse kumurwayi wa Ebola yabashije gukira iyi ndwara nkuko byemezwa n’abaganga ndetse n’abashinzwe ubuzima muri Congo Kinshasa.

Uyu mwana witwa Benedicte , nyina yahitanywe na Ebola ariko kubw’amahirwa yitabye Imana amaze kubyara uyu mwana.

Nyuma yo kuvuka , uyu mwana Benedicte yahise agaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, abaganga bahita batangira kumwitaho umunsi ku wundi kugirango agume ari muzima.

Se wa Benedicte na Masenge we nyuma yo kugaragaza ko yakize bamutahanye ku musi wa gatatu nyuma yo kuvurwa bigaragara ko yakize.

Umuvugizi umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Congo aganira na BBC yagize ati:”Se wumwana witwa Thomas yari anezerewe cyane… ni we mwana we wa mbere.”

Ebola n’indwara yica ifite ibimenyetso byo kugira umuriro mwinshi, gucibwamwo, no kuva amaraso imbere mu mubiri n’inyuma.

Umubare munini wabanduye Ebola irabahitana kenshi kandi ku bana bato bo biba bigoye ko bakira iyi ndwara yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu niwe mwana muto ubashije gukira indwara ya Ebola nk’uko byemezwa n’abaganga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger