Umwana watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko yasuwe nubuyobozi
Kuruyu wa mbere tariki ya 13 ugushyingo 2017 , umwana watewe inda afite imyaka 14 utuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo yasuwe ninzego za leta zitandukanye.
Inzego za Leta zirimo Komisiyo y’igihugu y’abana, abayobozi b’ibanze ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abana (CLADHO )basuye .
Nkuko bigoranye kubyumva ukuntu umwqana utaruzuza imyaka y’ubukure ukuntu yaterwa inda ndetse bikanagoorana kumva aho yavana ibikoresho byibanze yakwifashisha niyo mpamvu imiryango itandukanye yageneye uyu mwana ibikoresho byibanze harimo ibyo yahawe na CLADHO.
Evariste Murwanashyaka ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri CLADHO avuga ko ubu bashyizeho abantu babiri bo gukurikirana uyu mwana mu buryo bwo kumufasha .Abo ngo ni umufashamyumvire wo kumufasha kwakira ibyamubayeho hamwe n’umunyamategeko uzamufasha kubona ubutabera.
Abayobozi bagiye batandukanye bayobora umurenge wa Gikondo bari baje kumva ikibazo cyuyu mwana kugirango batangire bagikuriirane nkuko bitangazwa na Niwemutoni Theophile ushinzwe imibereho myiza yabaturage mu murenge wa Gikondo
Umukozi wari uhagarariye inama y’igihugu y’abana ( NCC) yavuze ko bari baje kureba uko uyu mwana ugiye kubyara amerewe bakabikorera raporo bagashaka abafatanyabikorwa akabona ubufasha.
Furaha Umutoni nyina w’uyu mwana yahamirije aba bayobozi ko umwana we yavuye mu rugo aho avuka akajya kuba kwa nyina wo muri batisimu kubera ise umubyara kuko ntiyamushakaga.
Iki kibazo kimaze gufata intera iri hejuru mu karere ka Kicukiro kuberako CLADHO igaragaza ko mu karere ka Kicukiro mu cyumweru gishize habaruwe abana 116 batwite, naho mu gihugu hose imibare ya MIGEPROF yerekanye ko hari abana 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batwite .
Ubwo ikigali hari hateraniye inama y’ibihugu bigize umuryango wibihugu bivuga icyongereza Commonwealth Nirere Madeline, perezida wa komisiyo yuburengazira bwa muntu yari yatangajeko ko ikibazo u Rwanda rusigaranye ari icy’abana baterwa inda. Mu bushakashatsi komisiyo yasanze hafi 35% by’abana bafite imyaka iri hagati ya 11 na 15 na 40 % by’abafite hagati y’imyaka 15 na 18 baterwa inda zitateguwe.
Ubana n’umwana uri munsi y’imyaka 21 mu mategeko y’u Rwanda birahanirwa hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri harimo n’amande, byitwa nko kumufata ku ngufu ku buryo habaho n’inyongera.
Photo:Umuseke