AmakuruAmakuru ashushye

Umwana wari warashimutiwe ku Kicukiro yasanzwe i Zaza yapfuye

Niyonziza Arnold Bruce Umwana uherutse gushimutirwa mu kagari ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, uyu munsi batoraguye umurambo we mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB/Rwanda Investigation Bureau), Mbabazi Modeste yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umubiri w’uyu mwana watoraguwe mu murenge wa Zaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Avuga ko n’ukekwaho kumushimuta yahise afatwa agashyikirizwa ishami rya RIB ryo mu murenge wa Zaza, na ho umubiri w’umwana ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kibungo.

Eurelie Nakabonye washimutiwe uyu bucura bwe yari yabwiye Umuseke ko hari abantu bamuhamagaraga bamwaka amafaranga kugira ngo bamuhe uyu mwana.

Uyu mwana yabanaga n’umuryango we mu karere ka Kicukiro, yigaga mu mwaka wa gatatu w’ishuri ry’incuke, abamushimuse bari bamukuye ku irembo ry’iwabo ku wa gatandatu ushize mu ma saa moya y’umugoroba, mu kagari ka Nyakabanda, umurenge wa Niboye ho mu karere ka Kicukiro.

Mu cyumweru gishize umuvugizi w’Urwego rwo kugenza ibyaha,RIB, yari yatangaje ko nta bundi barakira ikirego cy’umuntu washimuswe ko ubusanzwe ibyo bagezwaho ari iby’abantu babuze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger