AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Umwana w’ imyaka 13 yasanzwe muri ruhurura yapfuye

Muri ruhurura izwi nka Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara, hasanzwemo umurambo w’umwana w’umuhungu bikekwa ko yishwe n’amazi.

Ejo kuwa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, ni bwo hamenyekanye urupfu rw’ uyu mwana witwa Muhirwa Dany w’imyaka 13, yitabye Imana aguye muri ruhurura ya Mpazi.

Amakuru y’urupfu rwa Muhirwa, yamenyekanye ubwo abandi bana batamenyekanye, bagiye kogera muri Mpazi maze bamukandagiraho aho yari hasi mu isayo, maze babona umurambo we urazamutse. Umurambo wa nyakwigendera, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK.

Aba bana bahise batabaza nyuma yo kubona ko ari umuntu witabye Imana, maze inzego zitandukanye zihita zihutira kuza gukurikirana. Amakuru avuga ko nyakwigendera yigaga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya GS St Joseph Kabgayi, akaba yari agiye mu mwaka wa Kabiri.

Yari yaje gusura Papa we utuye mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Mpazi, Umudugudu wa Kora. Muhirwa yari yaje gutwara ibikoresho by’ishuri, cyane ko umwaka w’amashuri 2024-25, uzatangira ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri.

Si ubwa mbere humvikanye inkuru y’urupfu rw’ umuntu waguye muri Ruhurura ya Mpazi, cyane ko mu gihe cy’imvura hakunze kumvikana abagwa muri iyi ruhurura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger