Umwami w’Abami w’Ubuyapani agiye kwegura
Umwami w’abami w’Ubuyapani uzwi ku izina rya Akihito w’imyaka 85, kuri uyu wa kabiri aregu ku ntebe y’ubwami ahereze inkoni umuhungu we witwa Naruhito biteganyijwe ko azahita abona ububasha bwo kuyobora ejo kuwa3 taliki ya 1 Gicurasi 2019.
Uyu mwami w’abami w’Ubuyapani agiye kwegura kubera imbaraga nke z’ubusazam abaye uwambere weguye mu Buyapani mu gihe cy’imyaka 200 ishize.
Imihango yo gutegura kwegura kwa Akihito imaze igihe ikorerwa mu ngoro y’ibwami.
Kugira ngo yemererwe kwegura, byasabye ko abimenyesha abiru be abamenyesha ko ashaje cyane kandi ubuzima bwe bugenda buzahara.
Ubusanzwe umwami w’abami w’u Buyapani nta butegetsi runaka aba afite muri Politiki ariko aba ari umuntu w’icyubahiro gikomeye kandi ufatwa nk’ikiranga k’igihugu, akubahwa cyane. Abayapani bemera ko ari we uhuza Imana n’abantu.
Akihito ngo yari umwami w’abami ukunda gusabana n’abaturage kandi agasura abagwiririwe n’ibyago birimo imitingito, tsunami n’ibindi.
Imihango yo kwakira ubwegure bwe irakorerwa mu ngoro y’ibwami yitwa Matsu-no-Ma mu Kiyapani.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko iyo kwegura kwa Akihito, mihango iramara iminota icumi kandi n’umwamikazi Michiko araba ahari. Iritabirwa n’abantu 330.
Nyuma yo gutanga ubwegure we Akihito arafata ijambo agire inama umuhungu we Naruhito.
Undi mwami w’abami w’u Buyapani weguye yabikoze muri 1817.