AmakuruInkuru z'amahanga

Umwami wa Thailand yishyize mu kato arikumwe n’abakobwa 20 muri Hotel kubera coronavirus

Abatuye igihugu cya Thailand bakomeje kunenga bikomeye umwami w’iki gihugu Maha Vajiralongkorn Bodindradebayavarangkun wafashe umwanzuro wo guta igihugu ayoboye akajya mu Budage mu gihe ubwami bwe buri mu kaga k’icyorezo cya coronavirus.

Uyu mwami wa Thailand mu rwego rwo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19, yahisemo kuba yishyize mu kato (Quarantine), ubu akaba yibera muri Hotel y’inyenyeri 4 ikomeye yo mu Budage aho arikumwe n’inshoreke z’abagore 20.

Uyu mwami wa Thailand wamamaye ku izina rya Rama X, muri iyi minsi abantu bose ku Isi bari kwirirwa mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, we yahisemo guta igihugu cye ajya mu Budage kwibera muri hoteli iri mu Majyepfo y’iki gihugu ari kumwe n’inshoreke z’abagore bagera kuri 20.

Ikinyamakuru Dailymail.com ducyesha iyi nkuru kivuga ko ubuyobozi bwa hotel ‘Grand Hotel Sonnenbichl’ uyu mwami ari kuruhukiramo bwabimeyeshejwe ko ayijyamo bivuye ku karere iyi hotel ibamo kayitangarije ko uyu mwami azajya kuharukira.

Ubwo uyu mwami yageraga mu Budage hamwe n’itsinda ry’abantu bagera ku 119 baturuka mu muryango w’ibwami, byabaye ngombwa ko iri tsinda risubizwa muri Thailand kubera ko ubuyobozi bw’u Budage bwacyetse ko hashobora kuba harimo abarwaye covid-19.

Bamwemera gusigarana n’umugore we wa 4, gusa ntabwo byigeze bitangazwa neza niba uyu mugore we yari ahari, icyakora izi nshoreke ze z’uburanga zo zari zihari.

Iyi hoteli yagombaga kuba yarafunze imiryango nk’izindi zose, gusa yahawe uburenganzira busesuye n’ubuyobozi bw’akarere ibarizwamo ko igomba kwakira Umwami.

Umwami Maha Vajiralongkorn w’imyaka 67, yagiye ku ngoma mu 2016 ubwo yasimburaga se umubyara wari umaze imyaka igera kuri 70 ayobora iki gihugu.

Ni we mwana w’umuhungu rukumbi ababyeyi be babyaye ari bo Umwami Bhumibol n’Umwamikazi Sirikit.

Umwami Maha yashatse abagore bane ari bo; Soamsawali, Sujarinee Vivacharawongse, Suwadee Srirasmi na Suthida bashakanye mu 2019.

Ku ruhande rw’abaturage bo muri Thailand ubu inkuru iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni isebya uyu mwami benshi batangiye kwibaza niba Thailand ikeneye umwami nk’uyu, gusa benshi bari kumwita ‘umwasama’ ndetse utagira n’icyo yitaho.

Bivugwa ko adaheruka kugaragara mu ruhame kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 ndetse ashobora no kuba yiberaga mu Budage kuko ahafite urugo rwa kabiri.

Mu bari kunenga uyu mwami bari kuvuga atakagombye gukora ibintu nk’ibi kandi abona ubwami ayoboye buri mu kaga kuko bwugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ubwami bwa Thailand bufite abantu barwaye coronavirus barenga 1,300 harimo 143 batangajwe kuwa 29 Werurwe 2020.

N’ubwo benshi bari gutonganya umwami Maha, abandi batari bacye bakamuharabika, muri ubu bwami hari itegeko “Thailand’s lèse-majesté laws” rihana umuntu wese waharabitse umwe mu bo mu muryango w’ibwami ndetse igihano ahabwa ni igifungo cy’imyaka 15.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger