Umwami wa Champions League yanyagije imvura y’ibitego kuri Liverpool yari i wayo
Ikipe ya Liverpool itozwa na Jurjen Klopp, isa naho yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri Champions League uyu mwaka nyuma yo gusangwa ku kibuga cyayo Anfield ikanyagirwa bikabije na Real Madrid yayitsinze ibitego 5-2.
Nubwo izwiho gukora ibitangaza muri Champions League,birasa n’aho kuri iyi nshuro bitazoroha kuko yatsindiwe mu rugo irushwa n’umwami wa Champions League,Real Madrid.
Nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League wabereye i Paris muri Gicurasi umwaka ushize ukarangira Real Madrid itwaye igikombe ku gitego 1-0 cya Vinicius Junior,benshi bari biteze ko Liverpool yihorera ariko byarangiye itanze umwanya umwami aratambuka.
Icyakora mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri,Liverpool yari yatangiye neza ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Darwin Nunez n’agatsinsino ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah ku munota wa 4.
Ibintu byasaga n’ibibaye bibi kuri Real Madrid ubwo Liverpool yabonaga igitego cya kabiri cya Mohamed Salah yiherewe n’umunyezamu Courtois wananiwe gutera imbere umupira yari ahawe aranyerera umukubita ku ivi wisangira uyu rutahizamu arawutsinda.
Ntibyatinze ko Real Madrid yerekana ko ifite ibi bikombe inshuro 14,kuko ku munota wa 21 Vinicius yayitsindiye igitego cya mbere ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina hanyuma kuwa 36 ayitsindira ikindi yiherewe n’umunyezamu Alison Becker wananiwe gutera imbere umupira yari ahawe na Gomez arawumushota ujya mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-2 ku mpande zombi.
Igice cya kabiri cyaje ari ibibazo kuri Liverpool kuko ba myugariro bayo barimo Joe Gomez wari hasi cyane babonye by’ukuri ubusatirizi bwa Real Madrid.
Ku munota wa 47,Joe Gomez yakoreye ikosa kuri Vinicius Jr hafi y’urubuga rw’amahina,hanyuma umupira uterwa neza na Luka Modric awuhereza Eder Militao ahita atsindira Real Madrid igitego cya 3 n’umutwe.
Bidatinze ku munota wa 55,Liverpool yatakaje umupira hagati mu kibuga Real Madrid irawuzamukana binyuze kuri Rodrygo wawugejeje mu rubuga rw’amahina awuhereza Benzema nawe awutera byoroheje mu izamu ariko uhindurirwa icyerekezo na Joe Gomez wari hasi ujya mu rushundura.Iki cyari igitego cya 4 nacyo cyaturutse ku rwego rwo hasi rw’ubwugarizi.
Nubwo ubwugarizi bwa Liverpool bwari hasi,hagati hayo naho ntihigeze habufasha kuko muri uyu mukino Luka Modric yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi beza bo hagati b’abahanga babayeho mu mupira w’amaguru ku isi.
Ku munota wa 67,uyu munya Croatia yambuye umupira Fabinho acenga Henderson,ahita akora counter attack y’abakinnyi batatu kuri 2 ba Liverpool.
Uyu mupira yawuhereje Vinicius Jr wagoye Liverpool cyane nawe awuha Benzema wasigaranye n’umunyezamu aramucenga,yikuraho igitutu areba neza izamu uko rihagaze ahita atsinda igitego cya gatanu cya Real Madrid.
Modric yakomewe amashyi n’abafana ba Liverpool ubwo yari asimbuwe na Kroos mu minota ya nyuma.
Hagati mu kibuga ha Liverpool no mu bwugarizi hakenewe kubakwa biruseho kuko urwego hamaze iminsi hagaragaza ruteye inkeke.
Real Madrid yasoje umukino iri hejuru ndetse abakinnyi bayo bagaragaza ko bakomeye cyane kurusha aba Liverpool yari yacitse intege kugera nubwo ubuhanga bwayo bwo gutsinda imipira iva mu mpande bwanze gukora.
Liverpool izubahiriza itegeko ryo kwishyura ijye i Madrid mu kwezi gutaha ishaka kureba ko yahatsindira ibitego 3-0 ngo ikomeze.
Ku rundi ruhande,Napoli yatsindiye Eintracht Frankfurt iwayo ibitego 2-0 nayo mu wundi mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza cya Champions League ibifashijwemo na Victor Osimhen na Di Lorenzo.
Khvicha Kvaratskhelia yahushije penaliti ya Napoli hakiri kare. Rutahizamu Kolo Muani wa Frankfurt yahawe ikarita itukura muri uyu mukino ku munota wa 58.