AmakuruPolitiki

Umwami Muswati yahinduye izina ry’igihugu cya Swaziland

Umwami Muswati wa III uyobora igihugu cya Swaziland yamaze kugihindurira izina acyita  Eswatini ndetse akaba yanasohoye itangazo rivuga ko ubu ubwami bwe bwitwa Eswatini aho kwitwa ubwami bwa Swaziland.

Ibi bikaba bigaragara mu itangazo ubwami bwashyize ahagaragara ku munsi bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 umwami Muswati amaze avuka ndetse n’imyaka 50 iki gihigu kimaze kibonye ubwigenge kuko Swaziland yabonye ubwigenge mu 1968 kiva mu maboko y’Abongereza.

Ubwami bwa Swaziland  bwahinduriwe izina bukaba ubwa Eswati, ni bumwe mu bwami buke busigaye kuri iy’Isi nyuma y’uko ibihugu hafi ya byose bibarizwa ku Isi bitakiri mu bwami .

Nk’uko BBC yabitangaje, ihindurwa ry’izina ry’igihugu ryababaje abaturage bamwe, basanga Umwami icyo yari akwiye kwitaho ari ikibazo cy’ubukungu budatera imbere. Umwami Mswati III ni ikirangirire mu  kurongora abagore benshi amaze kurongora abagore 15 mu gihe se yasimbuye ku ngoma, handitse ko yarongoye abagore 125.

Umwami Muswati wahinduriye Swaziland izina
Ubwo bari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwami

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger